Kuri iki Cyumweru tariki 27 Nzeri 2020, muri Kenya ubwo habaga igitaramo cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ubukerarugendo, iyi ndirimbo yabyinwe biratinda.
Ni igitaramo cyaririmbwemo n’abahanzi batandukanye bakomeye muri Kenya barimo Otile Brown wakoranye indirimbo na The Ben ndetse na Meddy, King Kaka wakoranye na Butera Knowless, Khaligraph Jones waririmbanye na Bruce Melodie muri Coke Studio Africa n’abandi.
Hari harimo abayobozi barimo Guverineri w’Umujyi wa Mombasa, Hassan Joho usanzwe ari umufana ukomeye wa Bruce Melodie n’abandi bayobozi bakomeye. Iki gitaramo cyahuje imbaga nyuma yo gukomorerwa kw’ibitaramo muri Kenya.
‘Katerina’ ya Bruce Melodie yacuranzwe muri iki gitaramo mu gihe cy’iminota irenga ibiri, buri wese yafatanyije n’abahanzi ndetse na Guverineri Hassan Joho kuyiririmba uko iri ndetse n’aho uyu muhanzi aririmbamo Ikinyarwanda ukumva barakizi.
Ni indirimbo ikunzwe cyane muri Kenya kimwe n’izindi ndirimbo z’abahanzi nka Andy Bumuntu, Meddy, The Ben n’abandi. Kuba ikunzwe muri Kenya byatumye abayirebye batumbagira cyane ko igiye kuzuza miliyoni eshanu z’abayirebye kuri Youtube, ikaba ari nayo ndirimbo ya Melodie imaze kurebwa cyane kuri uru rubuga.
Muri Nyakanga nabwo, Guverineri w’Umujyi wa Mombasa yagaragaye ari kuririmba ‘Katerina’ ya Bruce Melodie bizamura amarangamutima y’uyu muhanzi uri mu bakunzwe mu Rwanda.
Icyo gihe, uyu Guverineri yafashwe amashusho ari kuyiririmba arangije ayashyira kuri Tik Tok iri mu mbuga zigezweho cyane ku Isi yose.
Bruce Melodie yananiwe guhisha amarangamutima ye maze yandika kuri Twitter agaragaza ko ari ibintu bishimishije kandi umuziki w’u Rwanda uri kugenda utera imbere.
Abantu benshi batanze ibitekerezo ku byo Bruce Melodie yanditse bagaragaje ko bashimishijwe n’uburyo umuziki wo mu Rwanda ugenda ukura umunsi ku wundi.
Reba ‘Katerina’ ya Bruce Melodie iri kubyinnwa n’Abanya-Kenya
Reba iyi ndirimbo ikomeje gukundwa cyane muri Kenya



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!