00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

“Kanda Amazi” ntizongera kumvikana ku maradiyo, kuri Televiziyo n’ahandi

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 5 July 2013 saa 09:47
Yasuwe :

Niba warakunze indirimbo Kanda Amazi ukaba wajyaga uyisaba kuri Radiyo, niba wajyaga ubona amashusho yayo ukumva uraryohewe cyangwa se niba Knowless, Dream Boyz, Jay Polly, Tom Close na Christopher bajyaga bayibyina kuri stage ukumva biragushimishije urire wihanagure kuko hafashwe umwanzuro ko itazongera gucurangirwa mu ruhame.
IGIHE twamenye ko kuri uyu wa Kane Clement Ishimwe n’abandi batunganya indirimbo [barimo Barric, Jay-P, Nocolas, Bizzab] bakoranye inama na Dj Bissosso [n’abandi (…)

Niba warakunze indirimbo Kanda Amazi ukaba wajyaga uyisaba kuri Radiyo, niba wajyaga ubona amashusho yayo ukumva uraryohewe cyangwa se niba Knowless, Dream Boyz, Jay Polly, Tom Close na Christopher bajyaga bayibyina kuri stage ukumva biragushimishije urire wihanagure kuko hafashwe umwanzuro ko itazongera gucurangirwa mu ruhame.

IGIHE twamenye ko kuri uyu wa Kane Clement Ishimwe n’abandi batunganya indirimbo [barimo Barric, Jay-P, Nocolas, Bizzab] bakoranye inama na Dj Bissosso [n’abandi badjs] ngo bige uko bakomorera Kina Music, ku cyemezo bari barayifatiye cyo kutazongera gucuranga ibihangano bivuye muri iyo studio nk’uko IGIHE twabibatangarije muri iyi nkuru: http://igihe.com/imyidagaduro/muzika/article/aba-djs-bafashe-umwanzuro-wo.

Muri iyi nama niho hafashwe umwanzuro w’uko abaDjs bemeye noneho ko bazajya bacuranga indirimbo zivuye muri Kina Music, ariko nanone bafata umwanzuro wo guhagarika burundu icurangwa ry’indirimbo “Kanda Amazi” kuko ari yo yari yatumye hakomeza kubaho ubushyamirane.

IGIHE twamenye ko uwo mwanzuro wafashwe na Ma-Riva, ari nawe wanditse indirimbo "Imitobe" nuko akayiha Producer Clement Ishimwe igakorwamo indi yitwa "Kanda Amazi", ariko bikaza guteza ubushyamirane, kuko Ma-Riva yaje gutangaza ko yasuzuguwe na Clement, nk’uko IGIHE twari twabibatangarije muri iyi nkuru: http://igihe.com/imyidagaduro/muzika/article/ubushyamirane-hagati-ya-producer

Aganira na IGIHE, Dj Pius, umwe mu ba Dj bari bitabiriye iyo nama yagize ati “Ma-Riva, bamubwiye ngo afate umwanzuro nuko avuga ko indirimbo “Kanda Amazi” ihagarikwa hose ku maradiyo, mu tubari, kuri stage, kuri Televiziyo no mu itangazamakuru ryose ahubwo hagakoreshwa indirimbo “Imitobe”.”

Dj Pius, umwe mu bagize uruhare runini mu ikorwa ry’iyi ndirimbo, akaba anaririmbamo [nk’ugize itsinda Two 4Real] yabwiye IGIHE ko uyu mwanzuro wo guhagarika indirimbo "Kanda Amazi" atawishimira, n’ubwo nawe yashyize umukono ku bawemeje.

Guhagarika iyi ndirimbo "Kanda Amazi" bisobanuye ko idashobora gukoreshwa na Kampani iyo ari yo yose y’ubucuruzi yayifuza mu kwamamaza ibikorwa byayo. Bisobanuye kandi ko “Kanda Amazi” idashobora guhabwa igihembo icyo ari cyo cyose kabone n’iyo yakundwa kajana. Ntizongera kandi kuririmbwa na rimwe kuri stage, ari nako itazongera gucurangwa ku maradiyo, kuri Televiziyo, mu tubyiniro, mu tubare n’ahandi.

Bitaganijwe ko hatangazwa ibaruwa y’imyanzuro yafatiwe muri iyi nama, iyo baruwa tukazayibagezaho.

Knowless, Christopher, Tom Close, Jay Polly na Platini muri "Kanda Amazi" [Foto: Elisée Mpirwa/Inyarwanda]
Uko bigenda kose, Producer Ma-Riva ararushaho kuvugwa; ubu yategetse Producer Clement Ishimwe ko hahagarikwa indirimbo "Kanda Amazi"

Iyi ndirimbo "Kanda Amazi" yafatiwe umwanzuro wo guhagarikwa hose mu itangazamakuru:

Ubu byemejwe ko iyi ndirimbo "Imitobe" ari yo isimbura "Kanda Amazi":


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages