Muri iki cyumweru, iyi ndirimbo yakuyeho imyanya 25 yose ihita iba iya 17 ku rubuga rwa Billboard Hot 100, ihita iba iya mbere ibigezeho mu mateka y’iz’Igikombe cy’Isi. Yambuye agahigo iyitwa ‘Waka Waka (This Time For Africa)’ Shakira yafatanyije n’itsinda rya Freshyground ryo muri Afurika y’Epfo.
Dai Dai yanaje ku mwanya wa gatatu mu ndirimbo 100 zikunzwe cyane muri Canada kuri uru rubuga. Iri no mu ziri imbere mu ndirimbo zikunzwe cyane mu Bwongereza muri iki cyumweru.
Hagati aho, Billboard yatangaje ko yahagaritse gusohora urutonde rwa World Digital Song Sales rwashyirwagaho indirimbo ziyoboye izindi mu kumvwa cyane. Urutonde rwanyuma ni urwasohowe ku wa 27 Nyakanga 2026 ari na rwo Dai Dai yandikiyeho amateka.
Ni urutonde rwafatwaga nka rumwe mu zikomeye z’ubucuruzi bw’umuziki mu bihugu nka Nigeria, ibyo muri Asia, Caraïbes, Afurika y’Epfo n’ibindi.
Abahanzi b’Abanya-Nigeria bigeze kugera ku mwanya wa mbere kuri uru rutonde ni Wizkid, Mr Eazi na Rema.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!