Indirimbo Africa Mama Land yaririmbwe n’abahanzi The Ben na K8 Kavuyo iri kwamamara hirya no hino ku Isi uko igenda ikwira hose nko kuri i Tune, Amazon.com, Afro Radio yo muri Astralia no kuri Voice of Amerika (VOA).
Ubusanzwe i Tune ijyaho indirimbo z’ibyamamare byo muri Amerika n’ahandi. Niryo soko abahanzi bakomeye hirya no hino bagurishirizaho ibihangano byabo, ari naho indirimbo “Africa Mama Land” ubu igaragara.
Kuri i Tune, hagaragara indirimbo z’umuhanzi The Ben
Aganira na IGIHE K8 Kavuyo yagize ati “Turumva ari ishema kuri twe ndetse no ku banyarwanda kuba indirimbo yacu ibasha kugaragara kuri i Tune no mu bitangazamakuru bitandukanye byo ku Isi”.
Ati “Ikidushishikaje cyane kuri ubu ni ukurushaho kumenyekanisha indirimbo “Africa Mama Land” kuko benshi bakomeje kutugaragariza urukundo bayifitiye,bitewe n’umwihariko ifite ugereranyije n’izindi”.
Indirimbo "Africa Mama Land" ikinwa kuri Afroradio yo muri Astralia
The Ben na we yagize ati “Ubu turabona ko indirimbo iri mu njyana ya kinyafurika ikunzwe cyane muri Afurika ndetse n’ino muri Amerika”.
Iyi ndirimbo niyo yatumye Ben na K8 Kavuyo batumirwa mu nama ya “Oklahoma Creativity Forum” izabera mu mujyi wa Oklahoma tariki 18 na 19 Ukwakira, nyuma yo gukundirwa mu bitaramo bitandukanye bya "Ndi uw’i Kigali" byabereye muri “Leta Zunzu Ubumwe z’Amerika.”
Aba bahanzi bakomeje guhamagarwa babazwa uburyo indirimbo yagera ku bitangazamakuru bitandukanye biyifuza.



















TANGA IGITEKEREZO