00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indirimbo 10 zitezweho kwibutsa ahahise abitabira igitaramo UB40 Ft Ali Campbell igiye gukorera muri BK Arena

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 9 June 2026 saa 11:53
Yasuwe :

Harabura amasaha make ngo ngo itsinda rya UB40 Ft Ali Campbell ryageze i Kigali mu gitondo cyo ku wa 9 Kamena 2026, risusurutse abitabira igitaramo cyabo kibera muri BK Arena mu masaha y’umugoroba.

UB40 ni itsinda ryashinzwe n’abasore bo mu Bwongereza bari inshuti mu 1978. Aba bakoze iyo bwabaga binyuze mu miziki yabo, UB40 iba itsinda rikomeye ku Isi.

Mu 2008 iri tsinda ryajemo umwuka mubi, uwitwa Ali Campbell yaje kurisezeramo kubera kutumvikana n’abarebereraga inyungu zaryo ndetse mu 2014 afata icyemezo cyo gushinga UB40 ye.

Icyo gihe abarimo Jimmy Brown, Robin Campbell, Earl Falconer na Norman Hassan bashinganye iryo yari avuyemo, banze ko atwara izina ryabo ari na byo byatumye Ali Campbell yita itsinda rye ‘UB40 Ft Ali Campbell’.

Ali Campbell wari uyoboye abaririmbyi ba UB40, akimara kuva muri iri tsinda, abo barishinganye bamusimbuje umuvandimwe we Duncan Campbell wariyoboye kugeza mu 2021 ubwo yasezeraga kubera imbaraga nke z’umubiri we ahita asimbuzwa Matt Doyle.

Mu 2014 ubwo yashingaga itsinda rye, Ali Campbell yahise aryinjizamo Terence Wilson wamamaye nka Astro ndetse na Mickey Virtue na we waje kurisezeramo mu 2018. Astro yitabye Imana mu 2021.

Kugeza ubu UB40 igizwe n’abacuranzi barimo Jimmy Brown, Robin Campbell, Earl Falconer, Norman Hassan, Matt Doyle, Jahred Gordon, Gilly G, Matt Campbell, Martin Meredith, Ian Thompson na Laurence Parry.

UB40 yananyuzemo abandi nka Ali Campbell, Yomi Babayemi, Jimmy Lynn, Brian Travers, Mickey Virtue, Astro, Duncan Campbell.

Mu gihe amasaha abarirwa ku ntoki ngo abagize iritsinda basusurutse Abanya-Kigali IGIHE yifuje kubaha urutonde rw’indirimbo icumi z’iri tsinda zo kwitega muri iki gitaramo, zikaba ziri no mu z’ibihe byose zakunzwe cyane.

Red red wine

Iyo bavuze iri tsinda benshi ‘Red red wine’ ni yo ndirimbo ibaza mu mutwe, iyi ikaba yarasohotse mu 1983 iba imwe mu ndirimbo za Reggae zakunzwe cyane ku Isi ndetse iza no kuyobora urutonde rw’indirimbo zikunzwe muri Amerika n’u Bwongereza.

Kingston Town

Iyi ndirimbo yuje ituze ikoze mu njyana ya Reggae yoroshye, ikaba imwe mu zatumye iri tsinda ryigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki mu myaka ya 1990.

(I Can’t Help) Falling in love with you

Iyi ni indirimbo yahoze ari iya Elvis Presley iri tsinda ryarahinduye riyishyira mu njyana ya Reggae iza gukundwa bikomeye n’abakunzi b’umuziki ku Isi yose.

Food for thought

Ni indirimbo ya mbere iri tsinda ryasohoye mu 1980, iza gukundirwa ubutumwa bwari buyirimo bwagarukaga ku bibazo by’imibereho muri sosiyete birimo n’ibyari mu butabera.

I got you babe

‘I got you babe’ ni imwe mu ndirimbo z’iri tsinda zakunzwe cyane mu myaka ya 1980, iyi abagize UB40 Ft Ali Campbell bakaba barayikoranye na Chrissie Hynde.

The way you do the things you do

Iyi ndirimbo iri mu zigize album ‘Labour of Love II’ ni imwe mu zakunzwe bikomeye by’umwihariko ku rwego mpuzamahanga.

Here I am (Come and take me)

Iyi ndirimbo yakunzwe cyane mu myaka ya 1990, iri mu zo abakunzi b’iri tsinda bumvise cyane muri Amerika n’i Burayi, ndetse ifatwa nk’imwe mu zazamuye izina ry’iri tsinda.

Homely girl

Home girl ni imwe ndirimbo z’iri tsinda zakunzwe cyane mu myaka ya 1990.

Bring Me Your Cup

Iyi ndirimbo yasohotse mu 1993 iri kuri album ‘Promises and Lies’ ni imwe mu zo kwitega cyane muri iki gitaramo UB40 igiye gukorera i Kigali.

Higher ground

Iyi ndirimbo yasohotse mu 1993 ni imwe mu zakunzwe cyane ariko by’umwihariko igakundirwa uburyo yari ihuje injyana ya Reggae na Pop.

Niba utaragura itike yo kwinjira muri iki gitaramo, wanyura Hano ukabasha kuyibikaho hakiri kare.

Itsinda rya UB40 Ft Ali Campbell ritegerejwe gutaramira i Kigali ku wa 9 Kamena 2026
Ali Campbell yageze i Kigali ari kumwe n'itsinda rye
Akanyamunez akari kose ku itsinda rya UB40 Ft Ali Campbell ubwo bari bageze i Kigali
Itsinda rya UB40 Ft Ali Campbell ryageze i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages