00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indirimbo 10 za Rema zitezweho kunyeganyeza inkuta za BK Arena

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 22 August 2026 saa 12:36
Yasuwe :

Byamaze kwemezwa ko umuhanzi w’icyamamare muri Nigeria, Rema, agiye kongera gutaramira Abanyarwanda nyuma y’imyaka itanu ataramiye i Kigali bwa mbere, aho kuri iyi nshuro azasusurutsa abazitabira igitaramo cyiswe ‘Kwita Izina’ kizabera muri BK Arena ku wa 5 Nzeri 2026.

Rema w’imyaka 25, umaze imyaka irenga irindwi mu muziki, azahurira ku rubyiniro n’abandi bahanzi barimo na Kivumbi King bari banataramanye mu 2021 ubwo aheruka gutaramira i Kigali.

Kuva mu 2021 ubwo yaherukaga i Kigali, Rema yakoze izindi ndirimbo zakunzwe ku rwego mpuzamahanga, ari nayo mpamvu abakunzi be bamwitezeho gutanga ibyishimo bisendereye.

Ushobora kuba udasanzwe umukurikira cyangwa utazi neza indirimbo ze zose, IGIHE yabakusanyirije indirimbo ze 10 zo kwitega muri iki gitaramo kizabera muri BK Arena ku wa 5 Nzeri 2026.

Calm Down

Iyi ni imwe mu ndirimbo zatumye izina Rema riba ikimenyabose ku Isi, cyane ko yamenyekanye ku rwego rwo hejuru bituma n’umuhanzi Selena Gomez asaba ko bayisubiranamo, irushaho kwamamara no guca uduhigo tunyuranye ku Isi.

Dumebi

“Dumebi” ni imwe mu ndirimbo za mbere zatumye Rema agira izina rikomeye muri Nigeria no hanze yayo.

Nubwo iri mu ndirimbo yatangiriyeho, ntabwo abakunzi b’uyu muhanzi bajya bayihaga kuko nta gitaramo yakora ngo atahe atayiririmbiye abafana.

Soundgasm

Iyi ndirimbo yasohotse mu 2021, umwaka Rema yaherukaga gutaramira i Kigali, icyo gihe ni imwe mu zari zitegerejwe cyane. ‘Soundgasm’ ni imwe mu ndirimbo zashyize izina ry’uyu muhanzi ku rwego mpuzamahanga.

Charm

“Charm” yasohotse mu 2023 mu gihe Rema yari amaze gufata izina rikomeye muri Afurika ndetse yatumye abakunzi b’umuziki ku Isi barushaho kubona ubuhanga bw’uyu muhanzi nawe arushaho kwigwizaho abakunzi b’umuziki.

Azaman

Iyi ndirimbo yo kuri album HEIS yasohotse mu 2024, ni imwe mu zibyinitse uyu muhanzi yakoze ikundwa n’abatari bake. Iyi ndirimbo yitezweho kunyeganyeza inkuta za BK Arena.

Ozeba

“Ozeba” na yo iri kuri HEIS, ni imwe mu nshya zitezweho gutanga ibyishimo bikomeye ku bakunzi b’umuziki bazaba bagiye kureba uyu muhanzi muri BK Arena.

Hehehe

“Hehehe” ni imwe mu ndirimbo ziri kuri album ya HEIS iri mu nshya afite ndetse biragoye ko hari igitaramo yakwitabira ngo atahe atayiririmbiye abakunzi be.

Holiday

“Holiday” iri mu ndirimbo Rema yashyize hanze nyuma yo kuzamura izina rye ku rwego mpuzamahanga. Irazwi cyane ndetse iri mu zo adakunze kwirengagiza ku rubyiniro mu bitaramo yagiye akora.

Beamer (Bad Boys)

Iyi ndirimbo Rema yakoranye na Rvssian ni imwe mu zamufashije gukomeza kwigarurira abakunzi ba Afrobeats. Yagiye hanze mu 2020 ariko kuva yasohoka ntabwo abakunzi be barayihaga.

Woman

“Woman” ni imwe mu ndirimbo za Rema zo mu myaka yo ha mbere ubwo yatangiraga umuziki, icyakora nubwo imaze imyaka myinshi abakunzi b’umuziki ntibajya bayihaga.

Nubwo hashize imyaka myinshi isohotse, iracyagaragara mu ndirimbo ze zikunzwe ndetse nawe ntajya asiba kuyiririmba mu bitaramo akora hirya no hino ku Isi.

Indi nkuru bifitanye isano

Rema ategerejwe mu gitaramo i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages