00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indirimbo 10 za Diamond zo kwitega mu gitaramo ’Diamond Platnumz Experience’ kigiye kubera i Kigali

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 25 August 2026 saa 02:51
Yasuwe :

Mu mpera z’iki cyumweru kimwe mu bikorwa by’imyidagaduro bitegerejwe mu Mujyi wa Kigali, harimo n’igitaramo ‘Diamond Platnumz Experience’ kizabera muri BK Arena ku wa 29 Kanama 2026.

Iki gitaramo gitegerejwemo abandi bahanzi nka Bruce Melodie, Ish Kevin na Nel Ngabo n’abahanga mu kuvanga imiziki nka DJ Marnaud na Etania.

Mu gihe abakunzi b’umuziki bakomeje kugura amatike y’iki gitaramo, IGIHE yagerageje gukusanya indirimbo 10 za Diamond zitezweho gutanga ibyishimo ku bakunzi b’umuziki.

Zimwe mu ndirimbo zo kwitega muri iki gitaramo harimo n’izo yakoranye n’abahanzi b’Abanyarwanda nka Bruce Melodie bazahurira mu gitaramo ndetse na The Ben.

Yope Remix

Yope ni indirimbo Diamond yasubiranyemo na Innos’B mu myaka irindwi ishize, iyi ikaba imwe mu zakunzwe bikomeye by’umwihariko mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Iyi ndirimbo ni imwe mu zo Diamond atajya abura ku rubyiniro mu bitaramo byose akunze kwitabira yaba ubwo yazaga mu Rwanda ndetse n’ibyo yakoreye ahandi hanyuranye.

Waah!

Waah! Ni indirimbo Diamond yakoranye na Koffi Olomide mu 2020, iyi yakunzwe bikomeye n’abakunzi b’umuziki bo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Mu bitaramo binyuranye akora, biragoye ko Diamond yava ku rubyiniro ataririmbiye abakunzi be iyi ndirimbo.

Inama

Uwavuga ko gukorana indirimbo n’abahanzi bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byahiriye Diamond ntiyaba abeshye, indi ndirimbo ye yo kwitega muri iki gitaramo ni ‘Inama’ yakoranye na Fally Ipupa.

Iyi ndirimbo yasohotse mu 2019 ni imwe mu zo bigoye ko Diamond yava ku rubyiniro ataririmbiye abakunzi b’umuziki we.

Jeje

Jeje ni imwe mu ndirimbo Diamond yakoze wenyine yamenyekanye cyane ku rwego rw’Isi ku buryo biba bigoye ko yakwitabira igitaramo agataha atayiririmbiye abakunzi be.

Iyi ndirimbo yasohotse mu 2020, amaze kuyiririmbira i Kigali inshuro nyinshi ariko abakunzi bayo ntabwo bajya bayihaga, n’ubu ni imwe mu zo kwitega mu gitaramo azakorera muri BK Arena.

Nana

‘Nana’ ni imwe mu ndirimbo za Diamond zo mu myaka yo hambere kuko imaze irenga 11 ikozwe, iyi bikaba bigoye ko yava ku rubyiniro atayririmbiye abakunzi be.

Ni indirimbo Diamond yakoranye na Mr Flavour mu 2015 icyakora abakunzi b’uyu muhanzi ntibajya bayihaga.

Komasava

Biragoye ko Diamond yakora igitaramo akava ku rubyiniro ataririmbye indirimbo ‘Komasava’ iri mu ziheruka kwamamara bikomeye mu zo yakoze mu myaka ya vuba aha.

Iyi ndirimbo yasohotse mu 2024, yarakunzwe ku rwego rw’uko yaje no kuyisubiranamo n’abarimo Jason Derulo, Khalil Harisson na Chley.

Enjoy

Nubwo iyi ndirimbo atari iye ahubwo ari iya Juma Jux biragoye ko Diamond yaba yakoze igitaramo ngo ave ku rubyiniro atayiririmbiye abakunzi be cyane ko ari imwe mu zakunzwe mu myaka ya vuba aha.

Iyi ndirimbo yasohotse mu 2023 ni imwe mu zikunze kwiyambazwa na Diamond ku rubyiniro ku buryo n’abazitabira igitaramo cye muri BK Arena ari imwe muzo bakwitega.

African Beauty

Ni imwe mu ndirimbo za Diamondi bigoye ko yava ku rubyiniro ataririmbye bijyanye n’uko abakunzi b’umuziki bayikunze kuva yajya hanze mu myaka ishize.

Iyi dirimbo Diamond yakoranye na Omarion yasohotse mu 2018, icyakora kuva yajya hanze ihora ku rutonde rw’izo uyu muhanzi aririmbira abakunzi be.

Why

Diamond ubizi ko azaba ari i Kigali mu rwego rwo gushimisha abakunzi b’umuziki bo mu Rwanda azisanga afite amahitamo amwe yonyine, kuririmba indirimbo yakoranye n’abahanzi baho.

Imwe mu ndirimbo Diamond yakoranye n’umuhanzi wo mu Rwanda akunze kuririmba mu bitaramo bye ni ‘Why’ yahuriyemo na The Ben, ikaba imwe mu zo kwitega muri iki gitaramo.

Pom Pom

Diamond azaba ahurira ku rubyiniro na Bruce Melodie bafitanye indirimbo ‘Pom Pom’, nta wavuga ko atari imwe mu zo kwitega muri iki gitaramo ndetse umuntu akanitega ko bazayiririmbana cyane ko bose batumiwe.

‘Pom Pom’ yasohotse muri uyu mwaka ni imwe mu ndirimbo Diamond yaririmbyemo iri mu zigezweho no kugeza uyu munsi ku buryo mu gihe bayiririmbana byanze bikunze byashimisha abakunzi b’umuziki.

Bruce Melodie ni umwe mu batumiwe muri iki gitaramo
Nel Ngabo na Ish Kevin nabo bazasusurutsa abazitabira iki gitaramo
DJ Marnaud na Etania nibo bazacuranga mu gitaramo 'Diamond Platnumz'
Diamond ategerejwe i Kigali mu gitaramo 'Diamond Platnumz Experience'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages