Ubwo IGIHE yasuraga ahazabera iki gitaramo ku kibuga cya Cricket i Gahanga ku wa 15 Nyakanga 2026, yasanze hashize amasaha 24 imirimo yo kubaka itangiye, ndetse urubyiniro rwaratangiye gufata isura.
Iyi mirimo yakorwaga mu gihe hari hasigaye iminsi itatu ngo igitaramo gitangire, kuko giteganyijwe ku wa 18 Nyakanga 2026 no wa 19 Nyakanga 2026.
Mu kiganiro na Mupenzi Patrick uri mu bafasha DJ Spinny gutegura iki gitaramo, yavuze ko nibura urubyiruko rurenga 100 rwabonye akazi binyuze mu mirimo yo kubaka ahazabera iki gitaramo.
Yagize ati "Kubaka ahazabera iki gitaramo bisaba imbaraga nyinshi kuko twiteze kwakira umubare munini w’abakunzi b’umuziki. Nibura abantu barenga 100 bahawe akazi muri iyi mirimo yo kubaka."
Mu bahawe akazi harimo Abanya-Uganda bake bakorana n’Abanyarwanda, cyane ko ibikoresho byinshi byifashishwa mu kubaka urubyiniro n’ibyuma byo ku rubyiniro byatanzwe na Fenon Events yo muri Uganda, mu gihe ku ruhande rw’u Rwanda hifashishijwe sosiyete ya Gorilla Events.
Ku rundi ruhande, DJ Spinny aherutse kubwira IGIHE ko biteze kwakira abakunzi b’imyidagaduro barenga 1.000 bazaturuka muri Uganda.
Ati "Ubu tumaze kubona bisi zigera kuri esheshatu z’abamaze kwiyandikisha kuzaza mu Rwanda, kandi umubare wabo uracyakomeje kwiyongera. Uretse abo, hari n’abazaza mu ndege. Twizeye ko iki gitaramo kizagenda neza cyane."
Igitaramo ‘Spinny & Friends’ kizamara iminsi ibiri kibera ku kibuga cya Cricket i Gahanga. Umunsi wa mbere uzibanda ku bahanga mu kuvanga imiziki bazasusurutsa abazacyitabira.
Mu bazavanga imiziki bategerejwe ku wa 18 Nyakanga 2026 harimo Kabza De Small, Sheilah Gashumba, Selector Jay, Fem DJ, DJ Marnaud, DJ Inno na Joxy Parker.
Ku wa 19 Nyakanga 2026, abazitabira iki gitaramo bazabanza kurebera hamwe umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi, nyuma basusurutswe n’abahanzi barimo The Ben, Elijah Kitaka na Mike Kayihura.
Abazaba baguze itike y’umunsi wa mbere bazayifashisha no kwinjira mu bikorwa by’umunsi wa kabiri, badasabwe kongera kwishyura.
Amafoto: Mukayiranga Yassipi Esther



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!