Lihle Nderu, uri mu bahanga mu kuvanga imiziki muri Afurika y'Epfo, yagarutsweho cyane mu gitaramo cya DJ Phil Peter cyabereye i Rubavu, nyuma yo kugaragara yambaye imyenda yibajijweho by’umwihariko n’abagikurikiye.
Uyu mukobwa uzwiho kuvanga imiziki anabyina mu buryo bushimisha abakunzi be, yatanze ibyishimo byinshi ku bitabiriye igitaramo. Icyakora imyambarire yaserukanye ndetse n'imbyino yakoraga ku rubyiniro byatumye avugisha benshi.
Iki gitaramo 'Ivy Filipiano Fest' cyateguwe na DJ Phil Peter cyabereye muri Nengo Eden Park mu ijoro ryo ku wa 5 Nyakanga 2026, gikurura imbaga y'abakunzi b'umuziki baturutse mu bice bitandukanye.
Mu bandi basusurukije abacyitabiriye harimo Gradine Toto, uzwi mu ndirimbo zirimo "Mayday Rachael", "Adala na ngai", "Nzambe ayokaki mawa" na "Okeyi okomi wapi".
Iki gitaramo cyanitabiriwemo n'abahanga mu kuvanga imiziki bo mu Rwanda barimo DJ Inno na DJ Joxy Parker, na bo batanze ibyishimo ku bari bakoraniye muri Nengo Eden Park.
Abahanzi RunUp na Chibo na bo bageze ku rubyiniro, basusurutsa abakunzi b'umuziki bari bitabiriye iki gitaramo cyayobowe n'abarimo Muyango Claudine.
'Ivy Filipiano Fest' yari umunsi wa kabiri wa 'Ivy Summer Fest', yatangiye ku wa 4 Nyakanga 2026. Ku munsi wa mbere hataramye abarimo DJ Nessa, DJ Tyga n'abandi banyuranye bavanga imiziki bo mu Rwanda.
Iki gitaramo kandi cyanitabiriwe na Sheilah Gashumba, uri mu bavanga imiziki bagezweho muri Uganda ndetse na Benzoo, umwe mu bahanzi bakomeje kuzamuka muri Afurika y'Epfo.
Muyango niwe wayoboye iki gitaramo cyateguwe na DJ Phil PeterMuyango aba afite itsinda ry'ababyinnyi bamufasha gususurutsa ibirori yatumiwemoDJ Inno yavanze imiziki muri iki gitaramoDJ Butera yari yitabiriye iki gitaramo nubwo atagicuranzemoAbitabiriye iki gitaramo bari bakoze ku myenda y'ibiroriUbwitabire bwari hejuru muri iki gitaramoAba bageze ahabereye iki gitaramo bamaze kuryoherwa n'umwuka wacyoMuyango akoresha imbaraga nyinshi mu gushyushya abakunzi b'umuzikiJoxy Parker ni umwe mu bacuranze muri iki gitaramoJoxy Parker yishimiwe bikomeye muri iki gitaramoJoxy Parker afite umwihariko wo gucuranga anabyinana n'ababyinnyi beNi uku umunyamakuru Babou yahingutse ahabereye iki gitaramoDJ Benda nawe yasusurukije abari bitabiriye iki gitaramo cyabereye i RubavuLihle Nderu ni umwe mu bahanga mu kuvanga imiziki bari kuzamuka neza muri Afurika y'EpfoLihle Nderu yacurangaga abyinira abakunzi beDJ Phil Peter nawe yageze aho acurangira abitabiriye igitaramo yateguyeChibo ageze ku rubyiniro yeretswe urukundo bikomeye n'abakunzi beChibo ni umwe mu bahanzi bari kuzamuka neza mu muziki w'u RwandaRunUp uri mu bahanzi bagezweho yaririmbye muri iki gitaramoRunUp yageze aho akuramo ishati asusurutsa abakunzi b'umuziki weGradine Toto, uzwi mu ndirimbo zirimo "Mayday Rachael", "Adala na ngai", "Nzambe ayokaki mawa" na "Okeyi okomi wapi" yishimiwe cyane muri iki gitaramoUbwo Gradine Toto yari ku rubyiniro Lihle Nderu yananiwe kwihangana ajya kumufasha gususurutsa ab'i RubavuUbundi icyaka nicyo kibi, iyo wabashije kucyica urizihirwaHari igihe umuziki uryohana abawukunda kwifata bikangaUbwitabire bwari hejuru mu bakunzi b'umuziki bari bakoraniye ahitwa Nengo Eden ParkI Rubavu habereye ibitaramo byo gususurutsa abakunzi b'umuzikiImbyino zigezweho mu rubyiruko zari ziganje muri iki gitaramo
Ibitekerezo 0