Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki ya 30 Nyakanga 2022 muri BK Arena. Tayc yagihuriyemo n’abahanzi bo mu Rwanda nka Christopher, Kivumbi King na Ruti Joel, mu gihe Dj Toxxyk yavangaga imiziki.
Ni igitaramo cyaranzwe n’ubwitabire bwo hejuru, kuko ugereranyije abari bitabiriye babarirwa hejuru y’ibihumbi bitanu, bari biganjemo urubyiruko rurimo abakobwa bari babyambariye.
Ingingo ikomeje kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga ni ijyanye n’imyambarire, yagaragaye cyane ku bakobwa b’urubyiruko n’abasore bagaragaye birekuye.
Babyinnye karahava, barasabana, ari nako bica icyaka dore ko icyo kunywa cyari munangi babifashijwemo n’Uruganda rwa Skol Brewery rwacuruzaga inzoga ya ’Skol Pulse’.
IGIHE yatoranyije amwe mu mafoto yafashwe n’itsinda ry’abanyamakuru bafotora arimo menshi abantu batigeze babona ndetse n’ayo babonye akomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.
Amafoto: Igirubuntu Darcy




















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!