Uyu mukobwa uheruka gukomozwaho cyane mu myidagaduro y’u Rwanda mu 2023 ubwo yavugwaga mu rukundo na Ice Prince, yabwiye IGIHE ko yagize igitekerezo cy’iyi myambaro nyuma yo kubona ko hari abatambara imyanda iboneye ya siporo muri Gym.
Ati “Urabizi ko nkunda kujya gukora imyitozo ngororamubiri, rero hari igihe nabaga nagiye gukora siporo ngahura n’abantu bambaye binyuranye n’aho bari, bambona bakambaza aho nkura imyenda njyanayo, nkabarangira ugasanga ubutaha baje bikosoye.”
Uku kurangira abakiliya abacuruza imyenda ya siporo kandi akabona igurwa ku bwinshi, byatumye agira igitekerezo cyo kuba yashora amafaranga mu kuyikora nawe iryo soko akaba yaryegukana.
Ni imyenda Ange Bae yamaze gushyira ku isoko ndetse aba mbere bakaba batangiye kuyigura binyuze ku rubuga rwe yafunguye.
Si imyenda ya siporo gusa Ange Bae yashyize ku isoko, ahubwo yanashyizeho iy’imbere y’abagore, aha akaba yavuze ko yayihisemo mu kubafasha kujya barimbira abagabo babo.
Ati “Abagore benshi bakunze kwirengagiza ko bakwiye kujya barimbira abagabo babo, niyo mpamvu nahisemo kubazanira imyenda y’imbere yabo.”
Imyenda Ange Bae yashyize ku isoko ni iyo akoresha mu Bushinwa, kugeza ubu akaba ayicuruza yifashishije ikoranabuhanga. Ifite ikirango cy’inyuguti za AB, zihagarariye amazina ye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!