Mu Ukwakira 2021 nibwo Kim yahuye na Davidson ubwo yari yatumiwe mu kiganiro cy’urwenya, Saturday Night Live (SNL), i New York.
Bahise baba inshuti nyuma y’ukwezi batangira gukundana ariko ntibabishyira hanze cyane ko Kim yari amaze gusaba gutandukana n’uwari umugabo we, Kanye West.
Mu kiganiro ‘The Kardashians’, Kim yavuze ko ubwo yahuraga na Pete, yahise yumva hari amarangamutima amufitiye. Yaje gushakisha nimero ye asanga na we ni uko ahubwo yarabuze aho amuhera.
Kim yaje gushyira ukuri kose hanze arabyerekana ndetse anavuga ko afite ibyishimo byinshi ko uyu munyarwenya atandukanye cyane n’abandi bagabo bakundanye.
Umwe mu bantu babo ba hafi yabwiye itangazamakuru ko Kim na Davidson batandukanyijwe n’ikinyuranyo cy’imyaka barushanya ndetse n’ubuzima buri wese abayemo.
Ati “Kubera ubuzima babayemo butandukanye cyane, basanze bigoranye gukomeza gukundana [...] Bahisemo kubahana no gukomeza kuba inshuti.”
Kim Kardashian afite abana bane yabyaranye n’umugabo we Kanye West. Akunze kugaragaza ko kubarera no kuyobora imishinga ye aribyo biza mbere y’ibindi byose.
Davidson we ahora mu bihugu bitandukanye ari gukora imishinga ye irimo no gukina filime, ibi rero bikaba ari imbogamizi ku rukundo rwabo kuko bombi bafite inshingano zo kuzuza.
Uwatanze amakuru yakomeje avuga ko n’imyaka yabo iri mu byatumye bahitamo gutandukana kuko buri wese ari mu cyiciro cy’ubuzima gitandukanye n’undi.
Ati “Kim afite imyaka 41, Pete afite 28, buri wese ari mu buzima butandukanye n’ubw’undi. Nabyo biri mu byatumye batandukana bagahitamo kuba inshuti gusa.”
Yakomeje agira ati “ Pete aba ashaka gukora ibyo ashaka byose buri mwanya kandi yibagiwe ko Kim afite izindi nshingano nko kurera abana be.”



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!