Imyaka itatu irashize umuhanzi w’Umurundi Jean Christophe Matata wanakunzwe cyane mu Rwanda yitabye Imana, itariki ya 3 Mutarama ntizibagirana mu bakunzi be kuko ari ho yarangije ubuzima bwe bwo ku Isi.
Ahagana ku isaha ya saa tatu z’ijoro (21h00) ku itariki ya 3 Mutarama 201, icyamamare Jean Christophe Matata yitabye Imana aguye mu bitaro by’i Cape Town muri Afurika y’Epfo, yari agiye kuhakorera igitaramo.
Matata yapfuye afite imyaka 50 azize indwara y’igihaha cy’ibumoso.
Umuhanzi Matata wakunzwe cyane mu muziki wo mu Rwanda yavutse mu mwaka wa 1962 i Bujumbura mu Burundi.
Afite imyaka 18 yinjiye muri muzika, abikora by’umwuga. Muri uwo mwaka yabarizwaga mu itsinda ryitwa “Africa Nil Band”. Nyuma y’aho yaje guhitamo kuba umuhanzi uririmba wenyine (soliste).
Mu 1986, Matata yaje mu Rwanda. Mu wa 1997 yari mu bahanzi bari bagezweho muri Kigali kubera album ye yitwa “Amaso Akunda”, n’iyitwa “Ihorere ntusarare”. Indi album ya Matata yakunzwe ni iyitwa “Nyaranja ”.
Mu 1990 Matata yasubiye i Burundi akomeza no kujya mu bindi bihugu birimo u Bubiligi.
Matata ni umwe mu bahanzi baranze ibihe bikomeye by’umuziki mu Burundi hagati y’1970 n’1980. Mu ishyingurwa rye, u Burundi bwagaragaje ko yari uw’icyubahiro no ku isanduku yahambwemo yari itwikiriwe n’ibendera ry’igihugu.
Matata yapfuye asize umugore n’abana babiri, Jean-Armel Matata (nawe yabaye umuhanzi) na Kallista.
Zimwe mu ndirimbo ze zahogoje benshi ni Mukobwa ndagowe, Amaso akunda,Nyaranja…
Matata yigishije umuziki benshi mu bahanzi b’ i Burundi: Kidum, Cédric Bangy, Ntiyomwungere Léonard, Ben Rutabana, Eugéne Umulisa n’abandi batandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO