Ahagana ku isaha ya saa tatu z’ijoro (21h00) ku itariki ya 3 Mutarama 2011, nibwo Matata yitabye Imana aguye mu bitaro by’i Cape Town muri Afurika y’Epfo, yari agiye kuhakorera igitaramo.
Matata yapfuye afite imyaka 50 azize indwara y’igihaha cy’ibumoso.
Umuhanzi Matata wakunzwe cyane mu Rwanda no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba yavutse mu mwaka wa 1962 i Bujumbura mu Burundi.
Ubwo yari yujuje imyaka 18 yinjiye muri muzika, abikora by’umwuga. Muri uwo mwaka yabarizwaga mu itsinda ryitwa “Africa Nil Band”. Nyuma y’aho yaje guhitamo kuba umuhanzi uririmba wenyine (soliste).
Mu 1986, Matata yaje mu Rwanda. Mu wa 1997 yari mu bahanzi bari bagezweho muri Kigali kubera album ye yitwa “Amaso Akunda”, n’iyitwa “Ihorere ntusarare”. Indi album ya Matata yakunzwe n’iyitwa “Nyaranja ”.
Mu 1990 Matata yasubiye i Burundi akomeza no kujya mu bindi bihugu birimo u Bubiligi.
Matata ni umwe mu bahanzi baranze ibihe bikomeye by’umuziki mu Burundi n’akarere mu myaka yo hambere.
Mu ishyingurwa rye, u Burundi bwagaragaje ko yari uw’icyubahiro no ku isanduku yahambwemo yari itwikiriwe n’ibendera ry’igihugu.
Umva indirimbo "Amaso akunda" ya Christophe Matata


















TANGA IGITEKEREZO