Byari biturutse ku mugabo witwa Clayton Davis, usanzwe ari umwe mu banyamakuru bakomeye b’Ikinyamakuru cya Variety, wari uri kubaza Lopeza ibibazo bitandukanye kuri filime nshya y’uwo muhanzi.
Ubwo Davis yagarukaga ku rugendo rw’imyaka 33 Lopez amaze mu ruganda rw’imyidagaduro, anamushimira cyane, yacishijemo yerekana ko nubwo Lopez yakoze byinshi, ariko uyu muhanzi ari kugera mu za bukuru. Uyu muhanzi amaze kugira imyaka 55.
Ni imvugo yazamuye amarangamutima y’abantu batandukanye, bamwe bashengurwa n’ayo magambo Davis yavuze, batiyumvisha uburyo umunyamakuru w’umwuga yakora icyo kintu gisa nko kwibasira uwo muhanzi.
Icyakora abandi babibonye nk’uburyo bwo gusetsa no gushyushya ibirori aho bavugaga ko ntacyo byari bitwaye.
Nubwo yari abwiwe amagambo atishimirwa na benshi bayavugwaho, Lopez ntabwo yabifashe nabi.
Aho kurakara yagaragaje iyo mvugo ya Davis mu buryo bwubaka ndetse anaboneraho gushimira abafana be babanye na we muri icyo gihe cyose amaze mu muziki, kuva kera kugeza kuri filime yari ari kwerekana.
Bivugwa ko Lopez yari asanzwe azi imivugire ya Davis, kuko akenshi bakunze guhura mu birori bitandukanye, uko kumenyerana kwabo kugatuma imvugo ya Davis idafatwa nabi nubwo byasaga nko kwibasira uwo muhanzi.
Nubwo Lopez atagaragaje ko yibasiwe ariko ikijyanye n’imyaka cyane cyane ku bahanzi bakomeye muri Amerika, ni ingingo yitonderwa cyane kuko akenshi bifatwa nko kwibasira uwabivuzweho, ibishobora no gukurura amakimbirane.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!