Kuwa gatandatu tariki ya 9 Gicurasi 2015, ku isaha ya saa saba n’iminota 30 ikipe y’abategura PGGSS , abanyamakuru n’abahanzi bari basesekaye kuri Stade ya Kaminuza y’u Rwanda. Ikirere cyahise gihinduka imvura iragwa.
Abafana bari bageze muri Stade bahise batangira gukwira imishwaro bashakisha aho bakwikinga iyo mvura, ariko abandi bari bafitiye abahanzi inyota ikomeye bihanganye baguma mu myanya yabo imvura ibahitiraho.
TNP nibo babimburiye abandi ku rubyiniro, bakurikirwa na Bull Dogg, Senderi Hit, Active, Knowless, Jules Sentore, Bruce Melody, Dream Boyz, Paccy mu gihe Rafiki ariwe wasoje igitaramo.
Ikibuga cyari cyuzeye ibyondo ku buryo byagaragaraga ko abafana babangamiwe. Ibi byanatumaga badasimbuka cyane ngo babyinane n’abahanzi nk’uko byagendaga mu bitaramo byabanje.
Abahanzi bose uko ari 10 bakoze iyo bwabaga ngo bereke akanama nkemurampaka ko bahagaze neza.
Nyuma y’icyo gitaramo buri wese yavuze ko nta mukeba umuteye ubwoba ndetse ko gutwara igikombe bigishoboka kuko bose banganya amahirwe.
I Huye aba bahanzi bose baririmbye mu buryo bwa Semi-Live.
Video: Inshamake y’igitaramo
@mazimpakajp



















TANGA IGITEKEREZO