00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imvano y’umurinzi wahawe Mwiseneza avuye muri Miss Rwanda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 8 January 2019 saa 07:49
Yasuwe :

Mwiseneza Josiane akomeje gutungurana! Ubwo hatoranywaga abakobwa 20 bagomba kujya mu mwiherero wa Miss Rwanda 2019, yatashye mu modoka ya Toyota TXL afite n’umurinzi.

Iyi modoka Mwiseneza Josiane yatashyemo n’umurinzi wo kumurikirana yamukuye kuri Expo Grounds i Gikondo imugeza aho asigaye acumbitse kwa musaza we utuye ku Ruyenzi.

Mwiseneza yabwiye IGIHE ko bishoboka ko abantu bamuhaye iyi modoka ari abashakaga ko atongera kugenda n’amaguru.

Ati “Nanjye nabonye imodoka nyigendamo ibindi ntabyo nzi, yarantwaye ingeza mu rugo. Gusa yaje nyuma y’uko abantu bari kunsagarira bagatuma ntisanzura baje rero bashaka kumpuza n’umuryango wanjye no kunkura muri abo bafana bari banyatatse banze kundekura. Buriya ni umuntu wavuze ati ‘atongera kugenda n’amaguru’ aritanga.”

Mwiseneza avuga ko icyo uyu murinzi yakoze ari ukumuhuza n’umuryango we wari watatanye kubera umuriri w’abafana bashakaga kumugumana.

Yatahanye n’umurinzi wa B-KGL isanzwe ikora akazi ko gukurikirana ibijyanye no kurinda umutekano w’abahanzi batandukanye no mu bitaramo.

Mu kiganiro na IGIHE, musaza wa Mwiseneza Josiane witwa Muhayimana Samuel yavuze ko imodoka yabatwaye yaturutse ku bagiraneza bahisemo kuyimuha kugira ngo atazongera kugenda n’amaguru.

Ati “Afite abantu bamuteye inkunga bavuga badashaka kongera kumubona agenda n’ibirenge, bavuga ko agomba gushaka imodoka nziza imutwara ikamugeza ahagomba kubera irushanwa ikanamucyura. Ririya ni itsinda ry’abantu bishyize hamwe bahitamo kumukodeshereza imodoka.”

Abaterankunga ba baringa

Muhayimana yavuze ko hari abantu bagiye bemerera Mwiseneza ibintu bitandukanye bimufasha gukomeza gutambukana umucyo muri iri rushanwa.

Ati “Hari abagiye bamufasha kugira ngo abashe gutunganya imisatsi, kugira ngo abashe kwiyitaho ariko ntabwo ari benshi nk’uko abantu babitekereza. Abantu bavuga ko ngo arimo kubona amafaranga menshi ariko siko biri.”

Arakomeza ati “Ababivuga ni benshi ariko ababishyira mu bikorwa ni bake. Nkunda gusoma ibitekerezo bishyirwa ku nkuru zimuvugaho ku mbuga nkoranyambaga ubona ko abantu bose baba bashaka kumufasha bigatuma bamwe bumva yabaye umukire kandi atari ko biri.”

Ngo ubu bushake abantu bashobora kuba babugira bakabura aho babunyuza, kuko ‘abamufashije ni bake, ni abantu bazi kurinda isezerano’ n’iriya modoka abantu babonye nibo bayikodesheje n’umuryango uramufasha uko ushoboye.

Uyu musaza we yakomeje avuga ko ubuzima bwa Mwiseneza ari ubusanzwe n’ubwo bamwe bajya bagira ngo yahindutse undi muntu urenze uko bamutekereza.

Ati “Dutaha duteze nk’abandi baturage bose. Gahunda ze uko azikora nta cyahindutse.”

Imvano y’umurinzi

Muhayimana yavuze ko umurinzi ari uwamwikundiye akamubwira ko agiye kujya amuba hafi.

Ati “Umurinzi we ni umuntu wamwikundiye, yanamuhamagaye bikiri mbere ati ‘njye ndagufana’ ndashaka ko nta muntu uzajya agutezaho akavuyo adatuma wigendera neza njye nguhaye umusanzu wo kugira ngo nzakubere umurinzi nk’uko mwabonye.”

Yakomeje avuga ko mu gihe cyo kuva ahari habereye ijonjora rya Miss Rwanda abantu bamwe bamubonanye [musaza wa Josiane] n’uwo murinzi bakavuga ko afite abarinzi babiri.

Ati “Ngira ngo dutaha benshi banabonye ndi kumwe na Josiane n’uwo murinzi bavuga ko afite abarinzi babiri ariko yari umwe wari wamukunze nanjye musaza we.”

Ku 5 Mutarama 2019, abakobwa 37 bakuwemo 20 bagomba kujya mu mwiherero, barimo na Mwiseneza Josiane wari mu bahanzwe amaso, anakunzwe bidashidikanywaho ugereranyije n’abandi muri iri rushanwa.

Yanaje mu bagomba kujya mu mwiherero abikesheje kwanikira abandi mu buryo bw’amajwi yo ku mbuga nkoranyambaga.

Mwiseneza yatashye mu modoka y'akataraboneka afite umurinzi mu gihe bagenzi be bamwe bahise bajya gushaka Taxi Voiture zibacyura
Imodoka Mwiseneza yatashyemo avuye muri Miss Rwanda
Uyu mukobwa akomeje kwandika amateka muri Miss Rwanda
Mwiseneza yari ashyigikiwe ku rwego ruhambaye ubwo habaga ijonjora ry'abagomba kujya mu mwiherero

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .