Iki gitaramo cya East African Party kigiye kuba ku nshuro ya 14 kizabera muri BK Arena ku wa 1 Mutarama 2023. Kizahuriramo abahanzi batandukanye barimo Bruce Melodie , King James, Riderman , Platini P, Alyn Sano , Ish Kevin, Ariel Wayz , Nel Ngabo, Okkama, Niyo Bosco, Afrique na Davis D.
Abahanzi bakiri bato muri muzika bavuga ko ari iby’agaciro kuba bagiye guhurira ku rubyiniro rumwe n’abahanzi bakuze bafana cyane cyane mu gihe cya Primus Guma Guma Super Star yategurwaga na EAP ku bufatanye Bralirwa Ltd.
Bruce Melodie, King James, Riderman na Platini P ni abahanzi bahuriye ku kuba baratwaye ibihembo nyamakuru bya Guma Guma Super Star.
Afrique , Okkama , Alyn Sano, Ariel Wayz , Nel Ngabo na Niyo Bosco bavuga ko ari ishema kuri bo kuba bagiye guhurira mu gitaramo kimwe n’abahanzi bakuze bafana.
Ibi babigarutseho ubwo bari mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 29 Ukuboza 2022, kuri Parkinn Hotel mu Mujyi wa Kigali.
Afrique wakuze akunda ‘Ntundize’ ya Bruce Melodie yagize ati “Nishimiye kuba ngiye guhurira ku rubyiniro rumwe na bakuru banjye mu muziki, ndibuka hari igihe najyaga gufana Bruce muri Guma Guma, none ubu tugiye guhurira ku rubyiniro rumwe, ni amateka.”
Alyn Sano we yagize ati “Ndashimira EAP, ibi byahoze ari inzozi zanjye , kwicara n’abantu nahoze mfana ni ibintu by’agaciro , ijwi ryanjye ririteguye, ndabizi ko iki gitaramo kizagenda neza.”
Ish Kevin, Ariel Wayz, Nel Ngabo, Okkama na Niyo Bosco bunze murya bagenzi babo bashimira Mushyoma Joseph Boubou wagize iki gitekerezo cyo kubahuriza hamwe n’abahanzi bakuze bafana mu bihe bitandukanye.
Riderman umwe mu bahanzi bamaze igihe muri muzika avuga ko guhurira ku rubyiniro rumwe n’abahanzi bakiri bato ari iby’agaciro kuri bo mu gihe bagikomeje gusenyera umugozi umwe bubaka uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda.
Ati “Ku bantu bazi Riderman kuva na kera nagiye nkorana n’abahanzi benshi bakizamuka nan’ubu hari benshi tugikorana, niba badufatiraho urugero rero ni ibyishimo guhurira nabo muri iki gitaramo.”
Bruce Melodie yagize ati “Iki ni igitekerezo cyiza cyane , turasaba ko habaho n’ibindi bitaramo nk’ibi kuko natwe turashoboye , uretse na EAP n’abandi bategura ibitaramo bazabitekerezeho neza.”
Yakomeje agira ati “Hari abavuga ko ibyo nkora ku rubyiniro bihora ari bimwe, uyu ni umwanya mwiza wo kubireba, ku bahanzi bakiri bato icyo nababwira ni uko burya nanjye nabaye umufana wa King James mbere ariko ubu tugiye kuririmbana, ni ibintu bikomeye cyane.”
Iki kiganiro n’abanyamakuru nticyagaragayemo umuhanzi Davis D werekeje i Burundi aho afite igitaramo ku wa 31 Ukuboza 2022.
Mushyoma Joseph Boubou uyobora EAP yateguye iki gitaramo yavuze ko uyu muhanzi yabasonuriye iby’urugendo rwe rw’igitaramo afite i Burundi ababwira ko azaba yagarutse ku munsi w’igitaramo cyabo ku buryo ntakibazo abantu bakwiriye kumugiraho.
Iki nicyo gitaramo cya mbere cya EAP kibayeho gihuriyemo abahanzi nyarwanda bagera kuri 12 ndetse nta muhanzi waturutse hanze y’u Rwanda uhari.











Amafoto : Raúl Habyarimana
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!