00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hatangajwe impinduka mu bitaramo Meddy azakorera muri Canada

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 16 November 2024 saa 12:23
Yasuwe :

Mu gihe byari byitezwe ko Meddy agiye gutaramira muri Canada ari kumwe n’abarimo Patient Bizimana na Serge Iyamuremye, kuri ubu iyi gahunda yamaze guhinduka kuko uyu muhanzi azafatanya n’abarimo Gentil Misigaro na Adrien Misigaro.

Ni amakuru IGIHE ikesha Philbert Kwizera, Umuyobozi wa KAL PRIME Group Ltd iri gutegurira ibi bitaramo bya Meddy wavuze ko habayemo impinduka Patient Bizimana na Serge Iyamuremye bakazakorana mu bihe biri imbere.

Ati “Harimo impinduka kuko Patient Bizimana na Serge Iyamuremye byabaye ngombwa ko tuzakorana umwaka utaha nko muri Mutarama 2025.”

Kugeza ubu Kwizera yavuze ko Meddy azaba akorana na Adrien Misigaro na Gentil Misigaro ndetse n’umuhanzi na Uwizeye Willy ukomoka i Burundi.

Ibi bitaramo byitezwe ko bizahera mu Mujyi wa Montreal ku wa 14 Ukuboza 2024, mbere y’uko ku wa 15 Ukuboza bikomereza mu Mujyi wa Toronto naho ku wa 21 Ukuboza 2024 bikazakomereza mu Mujyi wa Ottawa, aho kuba ku wa 22 Ukuboza 2024 nk’uko byari byatangajwe mbere.

Ni mu gihe ibindi bitaramo biteganyijwe kubera mu mijyi nka Vancouver na Edmond byo amatariki yabyo ataratangazwa.

Meddy yaherukaga gukorera igitaramo nk’iki muri Leta ya Maine mu Mujyi wa Portland mu mpera za Nzeri 2024.

Ibi bitaramo bya Meddy bizatangirira i Montreal
Meddy azava Montreal yerekeza mu Mujyi wa Toronto
Igitaramo cya Meddy cyo mu Mujyi wa Ottawa cyigijwe imbere ho umunsi umwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages