Uyu mugore yavuze ko yararetse inzoga no kujya mu tubari, kuri ubu akaba yaratangiye urugendo rwo gukizwa no gushaka itorero azajya asengeramo bikiyongeraho gukora ku myambarire ye.
Ati “Hari ibyo mabukwe yansabye kandi ngomba kubahiriza, yansabye kuba umukristo nkagira n’idini, ngomba kubyubahiriza. Nawe nkeka ko abona ko nahindutse cyane, nk’imyambarire narahindutse pe. N’imyitwarire, mbere nabaga nagiye kunywa inzoga mu kabari ariko ubu narabiretse.”
Oxygen yabwiye IGIHE ko Khalfan ari mu myiteguro yo kujya i Rubavu kwirega iwabo kuko babana batarakoze ubukwe.
Umuhango wo kwirega uteganyijwe ku wa 29 Ugushyingo 2025 nkuko umubyeyi wa Khalfan yabitubwiye muri iki kiganiro, nyuma yawo bakazanahita bakurikizaho indi mihango y’ubukwe.
Khalfan na Oxygen basanzwe bose ari abahanzi n’abakinnyi ba filimi, bamaze igihe biyemeje kubana nubwo batahise bihutira gukora ubukwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!