IGIHE yakusanyije zimwe mu ndirimbo nshya zagufasha kuryoherwa na weekend ya mbere ya Kamena, zasohotse muri iki Cyumweru turi gusoza.
Kuri iyi nshuro abahanzi bakoze mu nganzo batanga ibihangano bishya barimo Christopher, Kenny Sol, Danny Nanone, Zoetrap, Element, Fizzo Mason, Misteak, Ross Kana n’abandi.
‘Fou De Toi’ - Element EleéeH, Ross Kana na Bruce Melodie
Producer Element yiyambaje Ross Kana na Bruce Melodie bakorana indirimbo ye ya kabiri nyuma y’iyo yise ‘Kashe’.
Iyi ndirimbo ‘Fou De Toi’ yanditswe n’aba bahanzi batatu bunganiwe na Junior Rumaga, amajwi yatunganyijwe na Element asozwa na Bob Pro, bunganiwe n’abarimo Jules Hirwa na Arnaud Gasige bacuranze guitar yumvikina muri yo,
Amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe mu nyubako ya Château Le Marara iri mu Karere ka Karongi yatunganyijwe n’abarimo Gad, John Elarts na BJC na Ben Aitar.
Stronger Than Before - Kenny Sol
Rusanganwa Norbert wamamaye nka Kenny Sol muri muzika, mbere y’uko amurika ’Extended Play’ (EP) ya mbere yise ‘Stronger Than Before’ yabanje guha abakunzi ba muzika indirimbo yayitiriye.
Ni EP akoze nyuma y’imyaka ine atangiye urugendo rwa muzika ku giti cye nyuma y’isenyuka ry’itsinda yahozemo Yemba Voice.
Iyi ndirimbo nshya yatunganyijwe na Ayo Rash mu buryo bw’amajwi amashusho akorwa na Director K.
My Type - Dany Nanone
Nyuma y’icyumweru yari amaze ateguza abakunzi ba muzika indirimbo nshya, Danny Nanone yagarukanye iyo yise ‘My Type’.
Iyi ndirimbo yakozwe na Prince Kiiz mu buryo bw’amajwi, amashusho yayo yakozwe na Fayzo, afatanyije n’abarimo Taher Visuals na Director C.
Pasadena - Christopher Muneza
Christopher uri kubarizwa mu Bwongereza, ageze kure imirimo yo gutunganya indirimbo zigize album ye ya gatatu yahereye ku yo yise ‘Pasadena’.
Yakozwe n’abarimo Ramiro Louisa, Element na Bob Pro mu gihe amashusho yakozwe na 2 Phones afatanyije na Fave Ways
‘Slow Down’ - Uncle Austin na Linda Montez
Uncle Austin uherutse gutangaza ko ari hafi gukora album ye ya nyuma mu muziki , yakoranye indirimbo na Linda Montez abereye umuyobozi muri Uncles Empire.
Amajwi y’iyi ndirimbo bise ‘Slow Down’ yatunganyijwe na Knox On the Beat, amashusho yakozwe na Eazy Cuts , Tahel Visuals na Director C.
‘Ryangombe’ - Mistaek
Misteak uri mu bagezweho muri iki gihe yamuritse album ye ya mbere yise ‘2k40’ ikubiyeho indirimbo 25, harimo izo yakoranye n’abahanzi barimo Bulldogg, Symphony Band, Okkama na Ayo Rash.
Iyi album iriho indirimbo uyu muraperi yise ‘Ryangombe’ yatunganyijwe na Muriro Pro.
Ushobora kumva iyi album nshya ya Misteak unyuze hano https://www.youtube.com/watch?v=MKSOU1KZDgc
“Por Favor” - Doddy Uwihirwe, Sintex, Renée Böök na Pete Santos
Doddy Uwihirwe yegereye abahanzi barimo Sintex, Renée Böök wo muri Finland na Pete Santos wo muri Amerika bakorana indirimbo bise “Por Favor”.
Yatunganyijwe na Bob Pro mu buryo bw’amajwi mu gihe amashusho yakozwe na Julien BmJizzo afatanyije n’abarimo Eric Mwizerwa na Sani B.
‘Commando’- Jowest
Jowest yahaye abakunzi b’umuziki indi ndirimbo iri mu zigize EP (Extended Play) ye ya mbere yise ‘Uzanyibuke’.
Iyi ndirimbo yise ‘Commando’ yatunganyijwe n’aba Producer babiri barimo Genius na The Winner , amashusho yayo yakozwe na Did Ced Filmz.
‘Sinzagaruka’ - Mr. Kagame
Nyuma y’amezi ane amurukiye abakunzi ba muzika indirimbo yise ‘Gengo’ , Mr Kagame yagarukanye iyo yise ‘Sinzagaruka’.
Iyi ndirimbo amajwi yayo yatunganyirijwe muri studio ya Hi5 yakozwe n’aba Producer barimo Fazzo, X on the Beat isozwa na Herbert Skillz , mu gihe amashusho yayo yakozwe Luzie Kurth na Lars Borges.
‘My Gee’ - Zeotrap
Umuraperi Zoetrap ugezweho muri iki gihe, yamurikiye abakunzi ba muzika indirimbo yise ‘My Gee’ yatunganyijwe na Bobly amashusho akorwa na Tn Zethy.
‘Isezerano’ - Fizzo Mason
Umuraperi Fizzo Mason uri myiteguro yo kumurika album nshya, yabanje kumurikira abakunzi ba muzika indirimbo yise ‘Isezerano’ yanateguye igitaramo kimurika amashusho yayo kuri uyu wa 3 Kamena 2023 kuri Foxland Musanze.
Iyi ndirimbo nshya yakozwe na Kevin afatanyije na Tracks Layer mu buryo bw’amajwi, mu gihe amashusho yayo yakozwe na Maxime ndetse na YME Filmz.
‘AM’ - Hervis Beatz, Og Kheinz, Rassfer Bone na Shifter
Hervis beatz wo muri High Vibes Gang yamuritse EP (Extended Play) yise A.M igizwe n’indirimbo esheshatu yahuriyemo n’abahanzi barimo Bushali, Papa Cyangwe, Bill Ruzima , Yuhi Mic, n’abandi.
Ushobora kumva iyi EP unyuze hano https://www.youtube.com/watch?v=2YGt1pq3W44
‘Lil Bish’ - Ezy Greek
Kayugi Eunice Musabe [Ezy Greek cyangwa se Ezee Darling] wamenyekanye mu ndirimbo ‘Please Me’ ya Juno Kizigenza, yinjiranye mu muziki indirimbo yise ‘Lil Bish’.
Iyi ndirimbo yatunganyijwe na Hubert beatz, Braze na Hervis pro mu buryo bw’amajwi mu gihe amashusho yayo yakozwe na Tn Zethy.
‘I belong to you’ - Tero Razz
Tero Razz yamuritse indirimbo yise ‘I Belong to you’ igaruka ku musore usezeranya umukunzi we urukundo ruzamurinda ikimubabaza cyose.
Ni indirimbo yatunganyijwe na Genius, amashusho yayo akorwa n’abarimo Tero Razz na Alifame.
‘Ndi Uwawe’ - Korali Yerusalemu
Korali Yerusalemu yo ku Rwahi iri mu zifite amateka mu Itorero ADEPR yasohoye amashusho y’indirimbo yise “Ndi Uwawe”.
Iyi korali igizwe n’abaririmbyi 65 baboneka mu ntebe n’abandi 133 bari hirya no hino mu gihugu no hanze yacyo ni yo ya kabiri yashinzwe muri ADEPR nyuma ya Bethania y’i Gihundwe.
Korali Yerusalemu ibarizwa mu Itorero rya Rwahi, Paruwasi ya Kamembe mu Rurembo rwa Gihundwe. Yavutse mu 1965.
Mu myaka 58 imaze, yakoze indirimbo zisaga 530 harimo izirenga 380 z’umwimerere wayo.
‘Tugiye Iwacu mu ijuru’ – Papi Clever , Dorcas na Merci Pianist
Couple ya Tuyizere Papi Clever na Ingabire Dorcas bahuje imbaraga na na Merci Pianist bakorana indirimbo bise ‘Tugiye Iwacu mu Ijuru’.
‘Fungura ijuru’ – Patrick Nshizirungu na Miss Dusa
Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana , Patrick Nshizirungu na Miss Dusa bahuriye mu ndirimbo bise ‘Fungura Ijuru’ basaba Imana kubaba hafi mu gihe bakeneye imbaraga zayo.
Iyi ndirimbo amajwi yayo yakozwe na Patrick Nshizirungu asozwa na Nicholas, amajwi yayo yakozwe na Friday Sammy.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!