Ibi yabigarutseho ubwo yari mu birori yanataramyemo bya BET Awards mu ijoro ryo ku wa 28-29 Kamena 2026.
Nubwo yari ari mu bahatanye, yatashye nta gihembo na kimwe atwaye mu gihe Teyana Taylor ari we watsindiye byinshi kurusha abandi aho yegukanye bine.
Muri ibi birori byabereye i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Tems yabajijwe niba yakwemera gukundana na Maduka Okoye, umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru ya Nigeria.
Tems yahise abitera utwatsi, ati “Nzi uwo Maduka Okoye ari we, ariko ntabwo muzi byihariye nubwo nifuza ko nakabaye naramumenye. Ariko kumukunda byo ntabwo mu muco wacu tujya tubikora".
Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo ye ‘Love Me Jeje’ yavuze ko atajya yumva ashaka gukundana n’abasore b’Abanya-Nigeria kuko abafata nka basaza be.
Ati "Twebwe tuba inshuti hagati yacu kandi turi umuryango. Abasore b’ibyamamare mbafata nk’abavandimwe banjye".
Tems afite agahigo k’ibihembo bya Grammy bibiri, ibitarakorwa n’undi muhanzi wo muri Nigeria. Amaze guhatana muri ibi bihembo inshuro umunani zose.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!