00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu ituma Chris Eazy atinjira muri 1:55 AM

Yanditswe na Gilbert Ukwizagira
Kuya 13 October 2026 saa 07:42
Yasuwe :

Kuva mu ntangiriro za 2024 ku mbuga nkoranyambaga hadutse inkuru zivuga ku kuba umuhanzi Rukundo Christian, wamamaye nka Chris Eazy, yaba ari mu muryango umwinjiza mu nzu ireberera abahanzi ya 1:55 AM ya Coach Gael, ariko Chris Eazy akabihakana.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru mu mpera za Mutarama 2024, uyu muhanzi yavuze ko amakuru yo kuva muri Giti Business Group ya Junior Giti atari ukuri.

Ati “Navuga ko umukire, cyangwa undi muntu ufite ubushobozi, wampanga amaso byaba ari ibintu byiza. Gusa kuba hari ushaka kumvana aho ndi, ibyo ntabwo ari byo. Ariko n’uzaza nizeye ko azareba abo turi kumwe n’ibyo turi gukora akongeramo imbaraga”.

Mu kiganiro cyihariye IGIHE yagiranye na Junior Giti, cyasohotse kuri uyu wa 12 Ukwakira 2026, yemeje ko ibiganiro byo kurekura Chris Eazy akinjira muri 1:55 AM byabayeho ariko ntibitange umusaruro.

Ati “Bigeze kubidusaba cyera. Tujya mu biganiro. Icyo gihe twari kumwe na Coach [Gael] na Kenyy [Mugarura] tubereka nyine umurongo twakoramo akazi, bajya kuwigaho. Batwereka uwo bumva bakoramo akazi wabo, tujya kuwigaho, ariko dusanga hari ibyo turimo kumvikana hari n’ibyo tudashaka wenda ko byagenda gutyo”.

Yakomeje agira ati “Ibiganiro byabayeho dusanga ibyo twe twifuza n’ibyo bo batanga ntabwo birimo birahura. Rero, uyu munsi babyubuye, twe gukorana turabyemera”.

Giti yanavuze ko hari indirimbo Chris Eazy yakoranye na Zuchu wo muri Tanzania mu buryo bw’amajwi ariko amashusho yayo akananirana ikorwa ryayo.

Ni amashusho yari yateganyirijwe gukoreshwamo miliyoni zisaga 23Frw.

Icyo gihe Junior Giti yashyiraga ku munzani agasanga abahanzi Nyarwanda bakoranye n’Abanya-Tanzania ntacyo byabamariye cyari gutuma yishyura ayo mafaranga, ahubwo ahitamo kuyashora imbere mu gihugu dore ko ayo mashusho yari gufatirwa muri Tanzania.

Kwinjira muri 1:55 AM kwa Chris Eazy bikomeje kugorana
Junior Giti yavuze ko hari ibyo bakomeje kutumvikanaho na 1:55 AM bijyanye no kwegukana Chriss Eazy

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages