IGIHE yamenye amakuru ko Jose Chameleone yari amaze iminsi i Kigali aho ari kwivuriza amaso mu bitaro bya ‘Rwanda charity eye hospital’ biherereye Bishenyi mu Karere ka Kamonyi.
Uwaduhaye amakuru yagize ati “Mu Rwanda buriya mushobora kuba mutabizi ariko dufite ibitaro by’amaso bikomeye muri Afurika, benshi mu baturage bo mu Karere nibyo baza kwivurizamo. Jose Chameleone ari i Kigali aho yaje kwivuriza amaso muri Rwanda charity eye hospital.”
Jose Chameleone wari i Kigali yasabwe na Bruce Melodie ko yakwitabira igikorwa cye mu kumushyigikira muri ibi bitaramo bizenguruka Igihugu.
Uyu muhanzi yemereye Bruce Melodie ndetse birangira yitabiriye iki gikorwa.
Mu ijambo rye ubwo yahamagarwaga ku rubyiniro, Jose Chameleone yashimiye Bruce Melodie na The Ben ku gitekerezo bagize cyo gukorana ibitaramo.
Jose Chameleone yavuze ko ari umufana ukomeye wa The Ben na Bruce Melodie ndetse aboneraho kubasaba ko bakorana indirimbo.
Ati “Njye ndi umufana wa The Ben nkaba umufana nanone ukomeye wa Bruce Melodie, ikintu nababwira ni uko nshaka kumva bakoranye indirimbo!”
Ku rundi ruhande, Jose Chameleone yaboneyeho umwanya wo guha Bruce Melodie ubutumwa bwa murumuna we Pallaso, amubwira ko yishimiye ibitaramo agiye gukora ndetse ko yamwongeye izina rya Mayanja ku yo asanzwe akoresha.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!