00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibitaravuzwe ku mpamvu Jose Chameleone ari i Kigali

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 8 June 2026 saa 10:03
Yasuwe :

Mu mpera z’icyumweru gishize benshi mu bakunzi b’umuziki batunguwe no kubona Jose Chameleone i Kigali yitabiriye ikiganiro n’abanyamakuru cyateguwe na Bruce Melodie wagarukaga ku bitaramo bye na The Ben.

IGIHE yamenye amakuru ko Jose Chameleone yari amaze iminsi i Kigali aho ari kwivuriza amaso mu bitaro bya ‘Rwanda charity eye hospital’ biherereye Bishenyi mu Karere ka Kamonyi.

Uwaduhaye amakuru yagize ati “Mu Rwanda buriya mushobora kuba mutabizi ariko dufite ibitaro by’amaso bikomeye muri Afurika, benshi mu baturage bo mu Karere nibyo baza kwivurizamo. Jose Chameleone ari i Kigali aho yaje kwivuriza amaso muri Rwanda charity eye hospital.”

Jose Chameleone wari i Kigali yasabwe na Bruce Melodie ko yakwitabira igikorwa cye mu kumushyigikira muri ibi bitaramo bizenguruka Igihugu.

Uyu muhanzi yemereye Bruce Melodie ndetse birangira yitabiriye iki gikorwa.

Mu ijambo rye ubwo yahamagarwaga ku rubyiniro, Jose Chameleone yashimiye Bruce Melodie na The Ben ku gitekerezo bagize cyo gukorana ibitaramo.

Jose Chameleone yavuze ko ari umufana ukomeye wa The Ben na Bruce Melodie ndetse aboneraho kubasaba ko bakorana indirimbo.

Ati “Njye ndi umufana wa The Ben nkaba umufana nanone ukomeye wa Bruce Melodie, ikintu nababwira ni uko nshaka kumva bakoranye indirimbo!”

Ku rundi ruhande, Jose Chameleone yaboneyeho umwanya wo guha Bruce Melodie ubutumwa bwa murumuna we Pallaso, amubwira ko yishimiye ibitaramo agiye gukora ndetse ko yamwongeye izina rya Mayanja ku yo asanzwe akoresha.

Jose Chameleone amaze iminsi i Kigali aho ari kwivuriza amaso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages