00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu igitaramo Israel Mbonyi yateganyaga gukorera i Rubavu cyasubitswe

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 28 December 2025 saa 08:53
Yasuwe :

Igitaramo Israel Mbonyi yateganyaga gukorera i Rubavu ku wa 1 Mutarama 2026 cyasubitswe habura iminsi itatu ngo kibe, nyuma y’uko we n’abo bafatanya bemeranyije ko cyategurwa neza kikajyana n’ibindi bizenguruka igihugu cyose.

Umwe mu bateguraga iki gitaramo waganiriye na IGIHE yavuze ko iki cyemezo cyafashwe nyuma yo kuganira n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Ati “Twari twatekereje gukora igitaramo i Rubavu ariko abafatanyabikorwa bacu badusabye kenshi ko twabihindura bikaba ibitaramo bizenguruka igihugu, kugeza ubu turifuza gukore mu Ntara eshanu z’igihugu. Rero biradusaba kurushaho kwitegura ari nayo mpamvu twimuye amatariki.”

Mu itangazo ryashyizwe hanze, abari gutegura iki gitaramo bamenyesheje abagombaga kucyitabira baguze amatike ko bazahamagarwa bagahitamo gusubizwa amafaranga cyangwa kugumana amatike bakazayakoresha.

Israel Mbonyi yari agiye gukora iki gitaramo mu gihe aherutse gukorera amateka muri BK Arena ku wa 25 Ukuboza 2025.

Igitaramo Israel Mbonyi yateganyaga gukorera i Rubavu cyasubitswe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages