00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamba Korali Shiloh ipfunyikiye abazitabira igitaramo cyayo i Kigali

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 October 2025 saa 10:49
Yasuwe :

Korali Shiloh ikorera umurimo w’ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo muri ADEPR Muhoza mu Karere ka Musanze yateguje abazitabira igitaramo cyayo mu Mujyi wa Kigali, ko bazanyurwa ndetse bagataha bahembutse.

Igitaramo cya Korali Shiloh cyiswe "The Spirit of Revival 2025" kizabera muri Expo Ground i Gikondo, ku Cyumweru, tariki ya 12 Ukwakira 2025.

Ni icya mbere kigari iyi korali imaze imyaka umunani ishinzwe, igiye gukorera muri Kigali, mu bihe bitandukanye yahataramiye.

Korali Shiloh yateguye iki gitaramo, izafatanya na Shalom Choir, Prosper Nkomezi na Ntora Worship Team mu gihe Umuvugabutumwa w’umunsi ari Umushumba Mukuru wa ADEPR, Rev. Isaïe Ndayizeye.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Perezida wa Shiloh Choir, Mugisha Joshua, yavuze ko iki gitaramo ari cyo cya mbere gikomeye bagiye gukorera muri Kigali, ndetse gifite umwihariko.

Korali Shiloh si nshya mu bakunzi b’umuziki uhimbaza Imana muri Kigali kuko imaze kuharirimbira inshuro 12 mu bihe bitandukanye. Ikunzwe by’umwihariko kubera imiririmbire yayo igera ku marangamutima y’uwumva ibihangano byayo.

Mugisha Joshua yavuze ko hari ibyo kwitega ku gitaramo cya mbere cy’umwihariko, kigiye kubera mu Mujyi wa Kigali.

Ati “Ni igitaramo gihoraho buri mwaka, tumaze imyaka umunani tugikora. Dusanzwe tugikorera i Musanze ariko twagize igitekerezo cyo gukorera ahagutse, mu Mujyi wa Kigali, tubiganiraho n’ubuyobozi bubiba umugisha.’’

Yavuze ko abazacyitabira bazanyurwa n’umwanya wo kuramya no kumva ijambo ry’Imana.

Ati “Natwe tuje gushyira itafari ku muziki uhimbaza Imana. Icyo Imana yaduhaye cyagira icyo byongera ku byo abandi bavuze. Dufite indirimbo n’umuziki mwiza.”

Mugisha yavuze ko impamba bitwaje ikubiye mu myitozo bari gukora n’imyiteguro izatuma bagaburira abazitabira igitaramo mu buryo bwuzuye.

Ati “Duhetse isanduku [y’isezerano] tuyizanye mu Mujyi wa Kigali. Turakangurira abantu kureka gahunda bafite bakazaza kutwumva. Dufite umuziki wihariye, abaririmbyi beza na band iri ku rwego rwo hejuru.”

Yashimangiye ko intego nyamukuru bafite mu gitaramo ari ukubona abantu benshi bemera kunyura mu nzira y’agakiza no kongera guhembuka.

Muri iki gitaramo, Korali Shiloh izanishyurira abana 13 biga muri GS Muhoza I yo mu Karere ka Musanze, amafaranga y’ishuri mu mwaka wa 2025/2026, ni igikorwa kizashyirwa mu bikorwa ku bufatanye na Arise Rwanda Ministries.

Korali Shiloh yashinzwe 3 Nzeri 2017, yari iy’ishuri ryo ku cyumweru. Yatangiye igizwe n’abantu 120 ariko bagiye bagabanuka kubera abahimuka bajya ahandi. Kuri ubu ibarizwamo abaririmbyi 75 babarizwa i Musanze.

Mu myaka umunani, Korali Shiloh yakoze ingendo z’ivugabutumwa 18 zirimo 12 yakoreye mu Mujyi wa Kigali.

Korali Shiloh izwi mu ndirimbo “Ntukazime,” “Ibitambo,” na “Bugingo". Ifite album imwe y’amajwi n’amashusho, yitwa ’Ntukazime’, ikaba igizwe n’indirimbo 10.

Prosper Nkomezi ni umwe mu bategerejwe muri iki gitaramo
Igitaramo cya Korali Shiloh cyiswe "The Spirit of Revival 2025" kizabera muri Expo Ground i Gikondo, ku Cyumweru, tariki ya 12 Ukwakira 2025

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages