Ibi Miss Nishimwe Naomie yabinyujije mu butumwa yatambukije ku mbuga nkoranyambaga ubwo yizihirizaga umugabo we isabukuru y’amavuko.
Yagize ati “Isabukuru nziza, ndakwifuriza ibyiza gusa uyu munsi n’iteka ryose. Uri umurinzi wanjye, aho uri mba numva ntekanye kandi uri umuntu uhora ureba ko meza neza […] Ndasenga Imana ngo igukingurire imiryango, ndakwifuriza ubuzima bwiza no kuramba ukazabona abuzukuru bawe.”
Ni ubutumwa burebure Miss Nishimwe Naomie yasoje yibutsa Michael Tesfay ko amukunda kandi yishimira ko Imana yamumuhaye.
Inkuru y’urukundo rw’aba bombi yatangiye kumvikana mu itangazamakuru kuva muri Mata 2022.
Kuva icyo gihe, yaba Nishimwe Naomie na Michael Tesfay bahorana agatoki ku kandi mu ngendo zitandukanye ndetse no mu bikorwa bakora mu Rwanda no hanze yarwo.
Mu Ukuboza 2024 ni bwo Miss Nishimwe Naomie na Michael Tesfay bafashe icyemezo cyo kurushinga mu birori bibereye ijisho byabereye mu ‘Intare Conference Arena’.
Miss Nishimwe Naomie ni umwe mu bakobwa babitse amakamba ya Miss Rwanda, uyu akaba yararihataniye mu 2020 birangira ari nawe uryegukanye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!