00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imitoma ya Miss Nishimwe Naomie ku mugabo we wizihiza isabukuru

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 20 January 2026 saa 10:16
Yasuwe :

Mu gihe Michael Tesfay yizihiza isabukuru y’amavuko, umugore we Miss Nishimwe Naomie yifashishije imbuga nkoranyambaga yamuhundagajeho imitoma amwifuriza umunsi mwiza w’ibyishimo.

Ibi Miss Nishimwe Naomie yabinyujije mu butumwa yatambukije ku mbuga nkoranyambaga ubwo yizihirizaga umugabo we isabukuru y’amavuko.

Yagize ati “Isabukuru nziza, ndakwifuriza ibyiza gusa uyu munsi n’iteka ryose. Uri umurinzi wanjye, aho uri mba numva ntekanye kandi uri umuntu uhora ureba ko meza neza […] Ndasenga Imana ngo igukingurire imiryango, ndakwifuriza ubuzima bwiza no kuramba ukazabona abuzukuru bawe.”

Ni ubutumwa burebure Miss Nishimwe Naomie yasoje yibutsa Michael Tesfay ko amukunda kandi yishimira ko Imana yamumuhaye.

Inkuru y’urukundo rw’aba bombi yatangiye kumvikana mu itangazamakuru kuva muri Mata 2022.

Kuva icyo gihe, yaba Nishimwe Naomie na Michael Tesfay bahorana agatoki ku kandi mu ngendo zitandukanye ndetse no mu bikorwa bakora mu Rwanda no hanze yarwo.

Mu Ukuboza 2024 ni bwo Miss Nishimwe Naomie na Michael Tesfay bafashe icyemezo cyo kurushinga mu birori bibereye ijisho byabereye mu ‘Intare Conference Arena’.

Miss Nishimwe Naomie ni umwe mu bakobwa babitse amakamba ya Miss Rwanda, uyu akaba yararihataniye mu 2020 birangira ari nawe uryegukanye.

Miss Nishimwe Naomie yifashishije amagambo yuzuyemo imitoma, yifurije isabukuru umugabo we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages