Akenshi usanga impano nko kubyina, kuririmba, gukina umupira n’izindi abazifite bazikomora mu miryango yabo, ku buryo iyo ukurikiranye mu bisekuru usanga hari abo bakurikije.
Kubyaza umusaruro iyo mpano, ikamenyekanisha nyirayo ntabwo bihira bose kuko umuryango ushobora kuvukamo abaririmbyi beza, nyamara hakamenyekanamo umwe.
Mu Rwanda hari imiryango itari myinshi ifite umwihariko wo kuba ivukamo abanyempano benshi kandi bamenyekanye mu byiciro babarizwamo.
IGIHE yakusanyije imiryango 10 ihuriyemo ibyamamare bitandukanye byanditse izina mu byo bakora.
– Umuryango wa Mazimpaka Kennedy
Mazimpaka Kennedy ni umwe mu basaza bamaze igihe kinini mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye DJ mu tubyiniro dutandukanye two mu Mujyi wa Kigali, atangiza ibyo gusobanura filime, kuri ubu ni umukinnyi w’ikinamico na filime.
Mazimpaka Jones Kennedy yavutse mu 1960. Yakoreshaga amazina ya Master J.K. igihe yasobanuraga filime. Yamamaye cyane asobanura film yitwa ‘Disco Dance’ mu 1997.
Umuryango we ukomokamo abanyempano kandi bazwi mu Rwanda. Uwa mbere ni umunyamakuru wa Kiss FM akaba n’umunyarwenya Nkusi Arthur.
Uyu musore yatangiye kumenyekana akora kuri Radio yitwaga K FM no mu itsinda ry’abanyarwenya rya Comedy Knights. We na Frank Joe ni bo Banyarwanda bonyine bitabiriye irushanwa rya Big Brother Africa.
Ategura iserukiramuco ry’urwenya yise Seka Fest riba buri mwaka, ndetse ajya atumirwa mu bindi bitaramo bikunze kubera mu bihugu bituranye n’u Rwanda.
Afite mukuru we witwa Kabera Arnold uzwi nka Sintex. Ni umwe mu bahanzi bagezweho muri iyi minsi. Yamamaye mu ndirimbo ze nka “Why”, “You” “Twifunze” n’izindi nyinshi.
Muri uyu muryango harimo kandi abandi bana bafite impano yo kuririmba no kubyina n’ubwo bataramenyekana cyane.


– Kwa Sentore
Sentore Athanase ni umwe mu bantu babayeho barwanye ku muco Nyarwanda babinyujije mu mbyino n’indirimbo. Yatoje Itorero ry’Igihugu Urukerereza mu bihe bitandukanye. Yitabye Imana mu 2012 azize kanseri y’umwijima.
Nawe yabyaye intore. Umuhungu we Masamba Intore ni umwe mu bahanzi b’injyana gakondo bubashywe mu Rwanda. Yabaye mu matorero atandukanye harimo n’Indahemuka ryatangijwe mu gihe cy’Urugamba rwo kubohora u Rwanda.
Abuzukuru ba Sentore na bo banze gutatira igihango, biyegurira injyana ya Gakondo. Umuhanzi Jules Sentore akora injyana ya gakondo ariko irimo n’uruzungu.
Afite igikundiro mu bato n’abakuru ndetse yagiye yitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star mu bihe bitandukanye. Hari kandi Ruti Joël na we uririmba gakondo n’ubwo ataragera ku rwego nk’urw’abandi.
Hari kandi Ikirezi Deborah umukobwa wa Masamba Intore ufite ijwi ryihariye akaba ajya anategura ibitaramo bitandukanye muri Canada aho atuye.


– Safi na Queen Cha
Aba bombi ni abahanzi bakunzwe muri iki gihe. Safi Madiba yatangiriye umuziki mu itsinda rya Urban Boys nyuma aza kurivamo atangira gukora wenyine, kandi byaramuhiriye.
Queen Cha ari mu bakobwa bagezweho cyane mu muziki w’iki gihe, ndetse aherutse kubihererwa igihembo cya Salax Awards 2019.
We na Safi Madiba bahuriye mu nzu ifasha abahanzi ya The Mane Music Label by’umwihariko bakaba bafitanye isano y’amaraso kuko ari ababyara.

– The Ben na Green P
Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben ni umwe mu bahanzi bake b’Abanyarwanda babashije kwagura umuziki wabo ukamenyekana no mu bindi bihugu.
Uyu musore ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akomoka mu muryango w’abanyamuziki kuko ava inda imwe n’umuraperi Green P wamenyekaniye mu itsinda rya Tough Gang.
Muri uyu muryango kandi havukamo undi muhanzi witwa Dan wamenyekanye mu itsinda rya B Gun gusa muri iyi minsi iby’umuziki yabishyize ku ruhande.

– Ba Misigaro
Abakunda indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bazi cyane izina “Misigaro” bitewe n’abagabo babiri bakoze indirimbo zihembura imitima ya benshi.
Abo ni Adrien Misigaro uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Gentil Misigaro uba muri Canada, bakaba baramenyekanye cyane mu ndirimbo bahuriyeho zirimo “Buri Munsi” na “Hano Ku Isi”.
Aba bafitanye isano ya hafi cyane kuko ababyeyi babo bava inda imwe.


– Umuryango w’abasobanuzi ba filime
Filime zisobanuye mu Kinyarwanda ziba zarakinwe mu zindi ndimi zirakunzwe cyane haba mu basanzwe bazi indimi z’amahanga n’abatazizi baba bakeneye gusemurirwa.
Benshi bazikundira amagambo asekeje arimo n’ibikabyo bikoreshwa n’abakora akazi ko gusobanura.
Nubwo abasobanura filime ari benshi ariko mu Rwanda hari umuryango uvukamo abasobanuzi benshi kandi bakunzwe.
Umukuru muri bo ni Nkusi Thomas wamamaye nka Younger [Yanga] wahagaritse aka kazi. Avukana n’abarimo Bugingo Bonny [Junior The Premier (Giti)], Sankara na Mike na bo biyeguriye gusobanura filime ndetse bakaba bakunzwe cyane.

– Umuryango w’aba-Producers
Abenshi bazi umuhanzi witwa Naason wamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Mfite Amatsiko”, “Nyigisha”, “Kibonumwe” n’izindi.
Mbere y’uko yinjira mu muziki nk’umuririmbyi yabanje gutunganya indirimbo akorera abandi bahanzi. Avukana kandi na Jackson Dado wamamaye mu ndirimbo yo hambere yitwa “Ubona ko Uri nde?”
Uyu mugabo ni umwe mu batangiye gutunganya indirimbo z’abahanzi b’Abanyarwanda mu myaka irenga 15 ishize, gusa ubu ntabwo acyumvikana cyane.
Bavukana kandi na Didier Touch umaze igihe akorera mu Bubiligi. Ni we wakoze indirimbo ya Ben Kayiranga na The Ben yitwa “Only You”.

– Umuryango w’abakinnyi
Benshi bemeza ko mu Karere ka Rubavu ari ho hantu hakomoka abasore bazi guconga ruhago mu Banyarwanda ku buryo byanatumye kitwa Brazil y’u Rwanda. By’umwihariko muri aka gace hari umuryango ufatiye runini umupira w’amaguru mu Rwanda.
Uyu uvukamo abakinnyi bakomeye bakiniye amakipe yo mu Rwanda no hanze barimo Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Haruna Niyonzima. Uyu yanyuze muri APR FC, Rayon Sports, Simba na Yanga zo muri Tanzania mbere yo kugaruka mu Rwanda muri AS Kigali.
Avukana kandi na Sibo Abdul wabiciye mu makipe atandukanye yo mu Rwanda arimo APR FC no mu Amavubi.
Aba bombi ni bakuru ba Hakizimana Muhadjili uzwiho kugira udukoryo twinshi ku mupira. Uyu rutahizamu wanyuze mu makipe arimo Etincelles, Kiyovu Sports, Mukura VS na APR FC. Ubu akinira Ikipe ya Emirates FC yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uyu muryango kandi ukomokamo mwishywa wabo Bizimana Djihad ukinira Ikipe ya Waasland- Beveren yo mu Bubiligi. Uyu yanyuze mu makipe akomeye mu Rwanda arimo Rayon Sports na APR FC.
Uyu muryango kandi ni wo umunyezamu Ndayishimiye Eric Bakame ukinira AS Kigali yashatsemo kuko yarongoye mushiki wa Muhadjili.




– Kwa Soso Mado
Gasasira Jean Felix uzwi nka Soso Mado ni umwe mu baririmbyi bakomeye bari bagize Orchestre Impala itarasenyuka. Uyu mugabo wari icyamamare mu myaka yo mu 1980 yashibutseho abasore na bo baba ibyamamare.
Umwe ni DJ Zizou wamamaye mu kumenyekanisha indirimbo z’abahanzi no kubahuriza mu ndirimbo ze zitandukanye nka “Fata Fata”, “Niko Nabaye”, “Bagupfusha Ubusa” n’izindi.
Kuri ubu ni Umuyobozi wa Studio ya Monster Records izwiho gukorerwamo indirimbo nyinshi zigakundwa.
DJ Zizou ahuje umubyeyi umwe ari we Soso Mado na Kwizera Olivier, umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu Amavubi.
Kwizera w’imyaka 24 y’amavuko akina muri Bloemfontein Celtic ibarizwa muri Shampiyona y’Umupira w’Amaguru muri Afurika y’Epfo.
Mbere yo kwerekeza muri Afurika y’Epfo yakiniye APR FC na Bugesera FC.

– Abafitanye isano na Stromae
Paul Van Haver wamamaye nka Stromae afite ubwenegihugu bw’u Bubiligi ariko akomoka mu Rwanda. Yavutse kuri se w’Umunyarwanda witwa Rutare Pierre na nyina w’Umubiligikazi Miranda Marie Van Haver wo mu bwoko bw’aba-flamands.
Stromae yamenyekanye mu ndirimbo zirimo "Alors on danse" na “Papaoutai” akomoza ku buzima yakuriyemo atabona se ‘wamutaye akiri muto’.
Uyu muhanzi afite murumuna we witwa Cyusa Ibrahim uri mu bakunzwe na benshi mu njyana ya gakondo.
Aba bahanzi uko ari babiri bafitanye isano na Miss Vanessa Uwase wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2015.


TANGA IGITEKEREZO