00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imihigo ya Akeza Grace uri gushaka ikamba rya Miss Rwanda 2021

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 5 Werurwe 2021 saa 05:24
Yasuwe :

Urugamba rugeze mu mahina muri Miss Rwanda! Hasigaye amasaha mbarwa ngo hamenyekane 20 bajya mu mwiherero, buri mukobwa amaze iminsi akora iyo bwabaga ngo yereke Abanyarwanda ibijyanye n’umushinga we kugira ngo bakomeze kumushyigikira.

Mu bakobwa 37 bari guhatanira imyanya 20 y’abazajya mu mwiherero harimo Akeza Grace ufite nimero gatatu muri iri rushanwa.

Uyu mukobwa mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko impamvu yitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2021, ariko uko yumvaga hari umusanzu ashaka gutanga mu gufasha abanyarwanda.

Ati “Icya mbere hari umusanzu numva nshaka mu kubaka igihugu ikindi ni uko numvaga mbikunze kandi mbishaka. Hari byinshi numva bindimo bigomba kujya ahabona kandi numvaga byaba byiza nifashishije umuyoboro wa Miss Rwanda kuko ari irushanwa rifasha umwana w’umukobwa kugera ku nzozi ze yarose kuva kera.”

Akeza avuga ko icyo yiteze kuri Miss Rwanda ari ukwiyungura ubundi bumenyi atari asanzwe afite, ati “Icyo niteze kuri Miss Rwanda 2021 ni ukwiyungura ubundi bumenyi no kuzazamura umushinga wanjye.”

Avuga ko afite gahunda yo guhangana n’inda ziterwa abangavu ndetse kiri mu bintu bimubabaza azitaho mu gihe yaba abaye nyampinga w’u Rwanda, ariko akavuga ko niyo atakwegukana iri kamba azi ko kuba byonyine yarageze muri Miss Rwanda hari ikintu kinini bizamufasha mu kuba yashyira mu bikorwa uyu mushinga.

Ati “Umushinga mfite ni uwo kurwanya inda ziterwa abangavu, ni ikibazo gihangayikishije igihugu rero nanjye nifuza kuba hari umusanzu natanga mu guhangana nacyo binyuza mu kwigisha, gufasha abakobwa kwitinyuka ndetse no kububakira ubushobozi aho bishoboka.”

Akeza Grace yavutse ku wa 06 Mata 2000. Yasoje amashuri yisumbuye mu Mateka, Ubukungo n’Ubumenyi bw’Isi [HEG].

Iyo yivuga yigaragaza nk’umuntu ukunda gusabana cyane na bagenzi be no kunguka inshuti nshya.

Kuva ku wa 23 Gashyantare 2021, amatora ya Miss Rwanda yatangiye ku mugaragaro.

Gutora hifashishijwe ubutumwa bugufi ni ukujya ahandikirwa ubutumwa bugufi, ukandika ijambo MISS ugasiga akanya, ugashyiraho nimero y’umukobwa utoye hanyuma ukohereza ku 1525.

Gutora binyuze kuri murandasi (online), bikorerwa ku rubuga rwa IGIHE. Amajwi y’abatoye binyuze kuri SMS afite 70% naho online ni 30%.

Amatora azahagarikwa tariki 6 Werurwe 2021, umunsi uzatangarizwaho abakobwa 20 bazajya mu mwiherero.

Abahatana 20 ba mbere bazagera mu cyiciro cya nyuma, bazajya mu mwiherero uzatangira ku wa 6 Werurwe kugeza kuwa 20 Werurwe.

Gusoza irushanwa bizabera muri Kigali Arena kandi bizatambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda.

Akeza Grace ashaka guhangana n'inda ziterwa abangavu
Akeza Grace azuzuza imyaka 21 muri Mata uyu mwaka
Uyu mukobwa ari muri 37 bari guhatanira ikamba rya Miss Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .