Iyi nama ihuza urubyiruko ruturuka mu bihugu bitandukanye yabereye muri Kenya mu Ugushyingo 2024, aha hakaba ariho Saranda yavuye amwenyura nyuma yo kwegukana igihembo cy’ufite mushinga mwiza.
Ibi Saranda yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, aho yahamije ko aherutse kwegukana igihembo yakuye mu nama ya ‘Young African Leaders Initiative’ yari yitabiriye.
Iki gikorwa cyari cyitabiriwe n’urubyiruko rurenga 100 rwo mu bihugu 14 bya Afurika.
Uyu mukobwa yavuze ko mu kwezi bamaze muri Kenya, bagize umwanya wo gutegura no kugaragaza imishinga bateganya gukora cyangwa basanzwe bakora mu rwego rwo kurushaho guteza imbere sosiyete y’iwabo.
Saranda wari usanzwe ari umusizi, yatanze umushinga yise ‘Therapoetry’ ugamije kwifashisha ubusizi mu gukiza abafite agahinda gakabije.
Nyuma yo kwerekana ko asanzwe ari umusizi unakora ibisigo bisanzwe bifasha benshi, Saranda yegukanye umwanya wa mbere ahabwa impamba izamufasha kwagura umushinga we nubwo yirinze kugaruka ku mubare w’amafaranga bamuhaye.
Aha uyu mukobwa akaba yavuze ko muri iyi minsi ahugiye mu gushaka uko yakwagura uyu mushinga we ari nayo mpamvu usanga abantu benshi batakibona ibisigo bye nkuko byahoze mu minsi ishize.
Uretse ubusizi, Saranda asanzwe ari umukinnyi wa filime uzwi cyane muri ‘The Scret’ na ‘Indoto’ zamugize ikimenyabose.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!