Kazi yavukiye mu Rwanda, ku myaka itanu yahise ajya gutura muri Canada n’umuryango we aho yakuriye ari naho akorera umuziki.
Uyu musore amaze imyaka itanu akora umuziki, yakuranye urukundo rw’umuziki. Avuga ko intego ye mu muziki ari ukwigisha urubyiruko kugira intego mu buzima bwa buri munsi.
Ati “Njye umuziki nkora cyane cyane nshyira imbere kwigisha urubyiruko cyane ko ari urungano rwanjye, kugira intego mu buzima bwa buri munsi.”
Nubwo gukorera umuziki muri Canada ari ibintu bihenze, urukundo awufitiye rutuma akomeza kuwukora.
Yavuze ko mu ntekerezo ze ikintu cy’ingenzi ari ugutumbera ibiri imbere, ati “Njye mbona, ikintu cy’ingenzi ari ukureba kure. Ni ukugira ubushobozi bwo kubona kure cyane y’ubu mu gihe kizaza cyiza wihangiye wenyine. Abantu bamwe bararota, abandi baratekereza.”
Kazi ukora umuziki arebera kuri Michael Jackson, Jay Z na Drake amaze gukora indirimbo 12. Yavuze ko mu Ukuboza 2020 ubwo yifuza kuza mu Rwanda kumenyekanisha album y’indirimbo 15.
Kugeza ubu Kazi yiga muri Ottawa ibijyanye n’ubucuruzi n’icungamutungo, n’ubwo abihuza n’umuziki asanzwe afite akazi ko gusesengura ibijyanye n’ubukungu.
Yavuze ko impano yo kuririmba itapfuye kwizana kuko ababyeyi be, ba nyirarume n’abandi benshi bakundaga umuziki bakanawukora.
Mu ndirimbo amaze gukora harimo ‘Beamin’ yakoranye n’uwitwa Kevin Hues, ‘Fine China’, ‘Messy’ , ‘Money Heist’ , ‘Chosen’, ‘4 Me’ n’izindi nyinshi. Yashyize hanze inshya yise ‘Work It’ yahuriyemo n’uwitwa LPH.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!