00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbamutima za Cyusa na Teta Diana bataramiye Abanyarwanda i Bruxelles mu gitaramo cyo ‘Kwibohora’ (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 6 July 2026 saa 11:11
Yasuwe :

Abahanzi Cyusa na Teta Diana bagaragaje ibyishimo batewe no gutaramira Abanyarwanda batuye mu Bubiligi, kuko abakunzi babo basanze indirimbo hafi ya zose bazizi. Ni mu gitaramo cyo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora cyabereye i Bruxelles.

Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku wa 4 rishyira ku wa 5 Nyakanga 2026, cyitabirwa n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batuye mu Bubiligi, bari bahuriye mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru wo Kwibohora.

Nyuma y’iki gitaramo, Teta Diana yabwiye IGIHE ko yanyuzwe n’uburyo cyagenze, ashimira abakunzi be uburyo bitabiriye ari benshi ndetse bakamwereka urukundo kuva agitangira kuririmba kugeza asoje.

Ati "Abakunzi banjye ni abataramyi, kandi ejo twarataramye ndishima. Ni igitaramo cyagenze neza, abantu bitabiriye ari benshi cyane kuko wari umunsi twizihizaho Kwibohora."

Uyu muhanzi yavuze ko kimwe mu byamushimishije kurushaho ari uko abakunzi be baririmbanaga na we kuva ku ndirimbo ya mbere kugeza ku ya nyuma, kuko hafi ya zose baziririmbaga ijambo ku rindi.

Yongeyeho ko yishimiye cyane kubona Nyiranyamibwa Suzane mu bari bitabiriye iki gitaramo, ndetse akamutumira ku rubyiniro bakaririmbana indirimbo "Girubuntu", ibintu yavuze ko byamusigiye ibyishimo byinshi.

Ku ruhande rwa Cyusa, yavuze ko yari afite impungenge mbere yo kujya gutaramira i Burayi, yibaza niba abakunzi be bakimuzirikana nk’uko byahoze.

Icyakora yavuze ko izo mpungenge zahise ziyoyoka akimara kugera ku rubyiniro, kuko yakiriwe mu buryo budasanzwe n’abari bitabiriye igitaramo.

Ati "Twahereye ku ndirimbo ya mbere kugeza turangije abantu bari hejuru. Byari ibintu byiza cyane. Nashyize imbaraga nyinshi mu ndirimbo z’urugamba, nubwo bitambujije no kuririmba izanjye zisanzwe."

Cyusa yavuze ko byamutunguye kubona abakunzi be bakomezanya na we ibyishimo kugeza saa cyenda z’ijoro, nta n’umwe ugaragaza ko ashaka gutaha igitaramo kitararangira.

Yavuze ko urukundo yeretswe n’Abanyarwanda batuye mu Bubiligi rwamwongereye imbaraga zo gukomeza gukora umuziki uharanira kubungabunga umuco nyarwanda no gusigasira amateka y’igihugu.

Teta Diana yavuze ko yanyuzwe n'uburyo abakunzi be bazi indirimbo ze zose
Teta Diana yishimiye urukundo yeretswe n'Abanyarwanda batuye mu Bubiligi
Abanyarwanda bitabiriye iki gitaramo ari benshi
Teta Diana yataramanye n'Abanyarwanda batuye i Bruxelles
Cyusa yaririmbye indirimbo ziganjemo izo ku rugamba
Cyusa yaririmbye yambaye imyenda ya gisirikare
Cyusa ahamya ko yajyanye i Burayi ubwoba bwo gusanga abakunzi be baramwibagiwe
Cyusa yavuze ko ikintu cyamushimishije ari ugutaramana n'abakunzi be kugeza mu rukerera bakimwishimiye

Amafoto: Uwimana Emmy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages