Iri rushanwa ku rwego rw’intara ryatangiriye mu Majyepfo aho uturere twose tuyigize tuzahurira mu Karere ka Huye mu gihe cy’iminsi itatu kuva ku wa Gatatu, tariki ya 15 Ugushyingo 2023.
ArtRwanda-Ubuhanzi ni umushinga ugizwe n’irushanwa rishaka ndetse rikanashyigikira abanyempano mu nganda ndangamuco mu gihugu hose. Ushyirwa mu bikorwa na Imbuto Foundation ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko kuva mu 2018.
Abanyempano bayitabira banyura imbere y’akanama nkemurampaka gasuzuma impano zabo ndetse kagatanga inama z’uko bazinoza.
Mu bagize akanama nkemurampaka bashya harimo Umuhanzikazi Alyn Sano n’Umusizi Rumaga Junior.
Alyn Sano yabwiye IGIHE ko kujya ku ntebe y’abagize akanama nkemurampaka bishimishije kuko byerekana agaciro abari n’abategarugori bahabwa.
Yagize ati “Ni icyizere ku bahanzikazi. Niba nabigeraho [kujya mu kanama nkemurampaka], buri wese yabikora kandi nanjye ndacyakora cyane. Bisaba umurava no kudacika intege.’’
Yabwiye urubyiruko kudafata ArtRwanda-Ubuhanzi nk’irushanwa rya bamwe kuko rishobora kubabera ikiraro kibageza ku nzozi zabo.
Alyn Sano ni umuririmbyi n’umwanditsi w’indirimbo wamamaye nyuma yo gukora indirimbo nka “Naremewe Wowe” yasohotse mu 2018. Mu minsi ishize aherutse kumurika album ye ya mbere yise “Rumuri”.
Ni umuhanzikazi umenyereye ibijyanye n’amarushanwa dore ko yitabiriye ’The Voice Afrique’ mu 2021 agarukira muri kimwe cya kabiri.
Junior Rumaga na we yishimiye icyizere yagiriwe akinjira mu gutoranya abafite impano muri ArtRwanda-Ubuhanzi, abasaba gushaka umwihariko utuma batandukana n’abandi.
Ati “Nishimiye igikorwa nk’iki, twakuranye inzozi zo kuba twabona abantu batugira inama, kubona aho tugaragariza impano zacu, nezezwa cyane rero no kuba umwe mu bafasha abandi kugera kuri izo nzozi nakuranye.”
Rumaga ni umusizi akaba n’umwanditsi w’ingeri zitandukanye z’ubuvanganzo. Yakoze ibisigo bizwi nka "Mazi ya nyanja", “Igisabisho’’, “Umugore si umuntu”, "Ayabasore" na “Narakubabariye”.
Mu bandi bagize Akanama Nkemurampaka ka ArtRwanda-Ubuhanzi harimo Mazimpaka Jones Kennedy, umaze imyaka 30 akina ndetse akanayobora filime; Umuhanzi w’Imideli Rwema Umutoni Laurène washinze Uzi Collection; Umuraperi Riderman ndetse n’Umuhanzi akaba n’Umunyabugeni, Bushayija Pascal bari mu cyiciro cya kabiri ndetse na Wilson Misago, Umuyobozi wa ZACU Entertainment na ZACU TV wifashishijwe mu cya mbere mu 2018.
ArtRwanda-Ubuhanzi yitabirwa n’abahanzi bari hagati y’imyaka 18-30, bahatana mu byiciro icyenda birimo Kwandika no Gutunganya Filime, Gufotora, Ubugeni bwifashishije ikoranabuhanga, Ikinamico n’Urwenya, Imbyino, Imideli, Umuziki, Ubusizi n’Ubuvanganzo ndetse n’Ubugeni.
Biteganyijwe ko amarushanwa rusange azaba ku wa 15 Ugushyingo - 9 Ukuboza mu ntara zose z’igihugu mbere y’uko ku wa 14 - 16 Ukuboza 2023 hakorwa ayo ku rwego rw’igihugu.
Abahanzi 60 ni bo bazatoranywa nk’abahize abandi, bahugurwe ku cyabafasha kunoza impano zabo mu mwiherero uzabanziriza ibirori byo guhemba abahize abandi mu ntangiriro za 2024. Abazatsinda muri buri cyiciro bazahabwa ibihembo birimo amafaranga, ubujyanama, amahugurwa ku kunoza imishinga yabo no kubahuza n’amasoko ajyanye n’ibyiciro by’ubuhanzi barimo.
Amafoto: ArtRwanda-Ubuhanzi



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!