00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbamutima z’abahanzi bagabiwe na Perezida Kagame

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 15 July 2024 saa 10:10
Yasuwe :

Abahanzi batumiwe na Perezida Kagame mu rwuri rwe akanabagabira, bagaragaje ko banyuzwe bikomeye ndetse bamushimira kuba imvugo ye ari yo ngiro, cyane ko ibyo yabasezeranyije ahise abisohoza nyuma y’iminsi mike cyane.

Ku wa 14 Nyakanga ni bwo Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye abahanzi batuye mu Karumuna mu Bugesera, nk’uko yari yabibasezeranyije ku wa 6 Nyakanga 2024, ubwo yiyamamarizaga muri ako Karere.

Nyuma yo kwakirwa na Perezida Kagame akanabagabira inka kuri buri umwe, abahanzi barimo Tom Close, Butera Knowless, Ishimwe Clement na Platini P bari mu bitabiriye iki gikorwa, bifashishije imbuga nkoranyambaga bagaragaza amarangamutima yabo.

Butera Knowless yagize ati “Imvugo ye ni yo ngiro, nta kintu kiryoshye nko kwirahira Perezida Kagame, nzahora nshima!”

Tom Close we akaba yagize ati “Uwampaye ishema, akampa Igihugu, ikiruta ibindi akangabira, ntawe namunganya. Urukundo mukunda, ruzahora ari umwihariko. Nyakubahwa Paul Kagame uri Ingabire twahawe nk’Abanyarwanda. Mwakoze!”

Nel Ngabo we utavuze byinshi yagize ati “Umunsi utazibagirana!”

Platini P we akaba yagize ati “Uwangabiye ,Njye namwitura iki?
Karame na none mwungeri Paul Kagame.”

Ni mu gihe Ishimwe Clement we yagize ati “Imvugo ye ni yo ngiro, tuzahora dushima nyakubahwa Paul Kagame.”

Ibyishimo ni byinshi ku bahanzi bagabiwe na Perezida Kagame
Buri muhanzi wabonanye na Perezida Kagame yagabiwe inka
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye abahanzi batuye mu Karumuna mu Bugesera
Bataramye biratinda, umugoroba wasanze aba bahanzi mu rugo rwa Perezida Kagame

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages