Umwe mu babyeyi bafite abana muri uyu muryango yabwiye IGIHE ko yishimira uburyo afatanya na Sherrie Silver kurera umwana we ndetse agaterwa ishema n’uburyo umuhungu we akura buri munsi yaba mu kwagura impano ye ndetse no mu mitekerereze.
Uyu mubyeyi wa Denzo yakomeje avuga ko atabona uko asobanura Sherrie Silver bitewe n’indangagaciro yamusanganye.
Ati “Sherrie Silver njya muburira inyito, mwita umukobwa w’intwari, w’inyangamugayo. Ikirenze kuri ibyo afite indangagaciro nk’Umunyarwandakazi kandi akunda Igihugu cye.”
“Ikintera kuvuga ko ari intwari ni uko yaje gusanga atakorana neza n’abana atabanje kumenyana n’imiryango yabo. Yaradutumiye aratwakira aratuganiriza, atubwira uko twafatanya kurera no kubaka u Rwanda rwahazaza.”
Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko Sherrie Silver yabatuye umutwaro bari bafite, yemera gufatanya na bo mu bushobozi afite.
Ati “Aho Denzo agereye hano muri Sherrie Silver Foundation navuga ko hari imitwaro natuye, ariko ku rundi ruhande ndanezerewe cyane kuko yangabanyirije ibibazo sinavuga ko ari ijana ku ijana ariko twaragabanye.”
Uyu mubyeyi avuga ko mbere y’uko ahura na Sherrie Silver umuhungu we yahoraga amubwira ko agiye kwiga kubyina no kuririmba ariko akamubera ibamba amusaba ko yabanza kwiga.
Denzo yasezeranyije umubyeyi we ko namuha uburenganzira akajya kwiga kubyina no kuririmba nawe azamushimisha amuha amanota meza mu ishuri ndetse niko byaje kugenda.
Icyo gihe ni bwo Denzo yahuje umubyeyi we na Sherrie Silver ndetse na we ahageze yanyuzwe n’uburyo yakiriwe n’indangagaciro yasanganye uyu mukobwa bimuha icyizere cy’uko umwana we ari mu maboko meza.
Asaba ababyeyi bagenzi be korohereza abana babo bakagaragaza icyo batekereza ku mpano zabo ndetse bakababa hafi babaganiriza bakumva ibyo bashaka kujyamo aho kubacyaha gusa.
Sherrie Silver w’imyaka 30 afite abana afasha bagera kuri 661 binyuze mu muryango Sherrie Silver Foundation yashinze umwaka ushize.
Sherrie Silver wagaragaje ko yihebeye umuziki ndetse akaba yaranabiherewe ibihembo mpuzamahanga bitandukanye.
Aherutse gutangaza ko afite umushinga wo gushinga ikigo cyigisha ibijyaye n’ubuhanzi hagamijwe kwagura impano z’Abanyarwanda n’abandi baturutse hirya no hino ku Isi.
Kurikira ikiganiro twagiranye n’umwe mu babyeyi bafite abana babarizwa muri Sherrie Silver Foundation
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!