Uyu mukobwa yiyamamarije guhagararira Intara y’Amajyepfo ari naho atuye dore ko aturuka mu karere ka Muhanga.
Akigera imbere y’akanama nkemurampaka, yabajijwe aho yakuye ingufu n’icyizere byo kwiyandikisha muri Miss Rwanda, avuga ko ari ibintu yakuze akunda cyane ko yanabaye Nyampinga mu muryango we inshuro eshatu.
Yavuze ko byari cyera akiri umwana, ati “ Namubaye mu 2009,2010 na 2011 “ asobanura ko musaza we yateguraga amarushanwa y’ubwiza mu bana bo mu muryango utsinze agahembwa indabyo, ipaki ya bombo n’utundi duhembo.
Muri aya marushanwa yegukanye ikamba inshuro eshatu, ngo yatumye akura akunda amarushanwa y’ubwiza kugeza ubwo yitabiriye Miss Rwanda muri uyu mwaka wa 2020.
Abajijwe icyo yakora aramutse atsindiye ikamba rya Miss Rwanda, Imanishimwe yavuze ko yakwita ku kibazo cy’abana baterwa inda zitateganyijwe.
Ati” Ngiriwe amahirwe nafasha abakobwa bahuye n’ikibazo cyo kubyara. Nabafasha nte rero? Nakwifashisha umuryango mugari, tukigisha abo babyeyi ko bakeneye kwita ku bana babo. Icyo nakora ngo ikibazo cy’ubukene gikemuke ni ukubabwira kwibumbira mu mashyirahamwe.’’
Minisiteri y’Ubuzima n’iy’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango zigaragaza ko kuva mu 2016 kugeza muri Kanama 2019, abangavu basaga ibihumbi 70 basambanyijwe banaterwa inda.
Mike Karangwa uri mubagize akanama nkemurampaka yishimiye uko uyu mukobwa yitwaye agira ati “Ni wowe mukobwa wa mbere unshimishije. Usobanura ibintu byawe neza, ugerageza no kudusekera neza.’’
Imanishimwe kimwe n’abandi bakobwa batoranyijwe hamwe guhagararira Intara y’Amajyepfo uko ari barindwi biyongereye kuri 12 batoranyijwe mu Intara y’Amajyaruguru ahavuye batandatu n’Ibirengerazuba havuye batandatu, bakaziyongeraho abazahagararira Intara y’Iburasirazuba n’Umujyi wa Kigali.
Aba bose bazashakwamo abazajya mu mwiherero wa Miss Rwanda uba mbere yuko hatangazwa uwegukanye ikamba mu birori bizaba tariki 22 Gashyantare 2020.
Reba hano ikiganiro twagiranye na Imanishimwe



















TANGA IGITEKEREZO