00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bruce Melodie yashimiye The Ben wakunze indirimbo ye ’Sowe’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 24 July 2024 saa 07:13
Yasuwe :

Bruce Melodie yashimiye The Ben wifashishije indirimbo ye ‘Sowe’ mu mashusho yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.

Ubwo yari mu kiganiro kuri Televiziyo y’u Rwanda, yabajijwe uko yakiriye igikorwa The Ben yakoze.

Bruce Melodie yavuze ko “Nabyakiriye neza kuba yashyize indirimbo yanjye mu mashusho ye akayasangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, ni urukundo yagaragaje kandi Imana imuhe umugisha.”

Bruce Melodie yavuze ko igikorwa mugenzi we yakoze ari cyiza cyagakozwe n’umuhanzi mukuru uwo ariwe wese ariko nanone yibutsa ko atari itegeko.

Ibi bibaye mu gihe hari hashize igihe bivugwa ko hari umwuka mubi uri hagati y’aba bahanzi bombi.

Muri Gicurasi 2024 nibwo Bruce Melodie wari umaze igihe yatsa umuriro kuri The Ben yavuze ko atazongera kumuvugaho, ahamya ko ari icyemezo yafashe nyuma y’uko asanze hari ibyo avuga azi ko ari gutebya bikarangira bifashwe nabi.

Bruce Melodie yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abakurikira umuziki nyarwanda ku rubuga rwa X, aho uyu muhanzi yasubije ibibazo byinshi yabajijwe birimo n’ibigaruka kuri The Ben bivugwa ko badacana uwaka.

Muri iki kiganiro Bruce Melodie yavuze ko adateze kongera kuvuga kuri The Ben nyuma yo kubona ko ibyo yavuze kuri uyu muhanzi mugenzi we hari bamwe babifashe nko kumwatsaho umuriro amusebya cyangwa kumushotora.

Ubwo The Ben yari abajijwe nawe ku cyemezo cya Bruce Melodie mu minsi ishize yagize ati “Ntacyo nabivugaho!”

Bruce Melodie yashimiye The Ben
The Ben yatunguranye asangiza abamukurikira amashusho ye ayaherekesheje indirimbo ‘Sowe’ Bruce Melodie aherutse gusohora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .