Iyi filime y’uruhererekane imaze kwigarurira imitima ya benshi nta gihe kinini imaze kuko yatangiye guca kuri Zacu TV muri Kanama 2024.
Iyi filime ishingiye ku nkuru ya filime z’uruhererekane ‘Kareena Kareena’ yatunganyijwe na ‘Zee Entertainment’, imwe mu nzu zikomeye zitunganya filime mu Buhinde.
Iyi filime yatangiye gutunganywa nyuma y’ibiganiro na Zacu Entertainment yo mu Rwanda, Zee yemereye Zacu gutunganya iyi filime mu Kinyarwanda.
Kaliza wa Kalisa ivuga ku nkuru y’umukobwa witwa Kaliza ukiri muto uturuka i Rusizi akajya gushaka akazi i Kigali, bikarangira akora mu kigo cyitwa Umusambi.
Akigera i Kigali asanga kugira ngo abone ako kazi bimusaba kwiyoberanya akigira uwashatse umugabo.
Inkuru irushaho kuryoha nyuma y’uko uyu mukobwa abonye akandi kazi kuri radiyo, bikamuviramo kwamamara, aho asigara ahanganye no kubaho ubuzima bubiri.
Mu kiganiro n’Umuyobozi wa Zacu Entertainment, Wilson Misago, yavuze ko yashimishijwe cyane no kuba iyi filime yaratwaye igihembo mu Iserukiramuco rya Mashariki.
Ati “Kaliza wa Kalisa ni imwe muri filime z’ingenzi tumaze gukora. Kugira ngo ibeho tubicyesha ubufatanye twagiranye na Zee Entertainment, ikatwemerera kuyikora mu Kinyarwanda.”
Misago yavuze ko amasezerano yabo na Zee Entertainment abemerera gukora ibice byinshi by’iyi filime bityo yizeza abakunzi bayo kutazigera bicwa n’irungu.
Iyi filime ubusanzwe ikinamo abakinnyi basanganywe amazina muri sinema y’u Rwanda nka Gatesi Divine Kayonga, Antoinette Uwamahoro, Irunga Longin, Nshimirimana Yannick, Dusenge Clenia, n’abandi banyuranye.
Iyi filime iyoborwa na Niyoyita Roger nawe uherutse kwegukana igihembo cy’umuyobozi mwiza wa filime (Best Director) mu bihembo bya Mashariki.
Nelly Wilson Misago yavuze ko ibice bya gatatu n’icya kane by’iyi filime biri gutunganywa na Zacu Entertainment byitezwe bizatangira kunyura kuri Zacu TV mu mpera z’uyu mwaka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!