Ikirezi, imfura y’umuhanzi Masamba Intore yinjiye mu muziki asohora indirimbo ya mbere

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 17 Gicurasi 2020 saa 03:44
Yasuwe :
0 0

Ikirezi Annaiis Déborah umwana wa Masamba Intore akanaba imfura ye utuye Ottawa muri Canada yateye ikirenge mu cya se yinjira mu muziki anahita ashyira hanze indirimbo ye ya mbere yise “Smile”.

Mu kiganiro na IGIHE, uyu mukobwa wavukiye mu Rwanda mu 1995, yavuze ko yahavuye afite imyaka ibiri gusa y’amavuko ajya muri Canada.

Yakuze abana na nyina ariko akurana urukundo rw’umuziki yatangiye kugaragaza akiri muto kuko yaririmbye muri za korali zitandukanye.

Yagize ati “Mama yaranyumvaga kandi akanshyigikira ariko wasangaga ambwira ko ngomba kwiga kugira ngo ngire amahitamo arenze umuziki gusa.”

Ikirezi yavuze ko ababyeyi be bakiriye neza kuba ari umuhanzi nubwo ataririmba gakondo nkuko papa we Masamba aririmba.

Mu 2018 nibwo yinjiye mu muziki ariko atangira asubiramo ibihangano by’abandi ari nako agerageza kwitabira amarushanwa atandukanye y’umuziki.

Muri uwo mwaka yakoze igitaramo yise “Genesis” cyangwa se Itangiriro, cyabereye mu Mujyi wa Ottawa aho atuye muri Canada. Yari yatumiyemo na se Masamba Intore.

Mu mwaka wa 2019 uyu muhanzikazi yongeye gutegura ikindi gitaramo mu mujyi wa Montréal agamije kugaragaza impano ye yo kuririmba nubwo nta ndirimbo ye n’imwe yagiraga. Muri Gicurasi 2020 nibwo Ikirezi yasohoye indirimbo ye ya mbere yise Smile.

Yavuze ko atigeze atekereza ko indirimbo ye ya mbere izasohoka mu bihe isi ihanganye n’icyorezo gikomeye nka coronavirus.

Ati “Sinigeze nyitekereza cyane, sinari nzi ko izasohoka gutya, gusa kubera ibihe bya Covid-19 turimo byabaye ngombwa ko nsohora indirimbo ibyinitse nk’iyi.”

Yavuze ko nubwo indirimbo ye ya mbere iri mu njyana ya Reggae, azagerageza gukora n’izindi zitandukanye zirimo na Gakondo Ise yamenyekaniyemo.

Mu mishinga ya vuba afite ngo harimo gusohora album ya mbere nubwo izaba iriho indirimbo nke.

Ikirezi ushimira ababyeyi be uburyo bamushyigikira, yavuze ko yifuza kuzakorera igitaramo mu Rwanda nubwo atazi igihe kizabera.

Uyu mukobwa kuri ubu ari kurangiza icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’imibereho myiza.

Reba indirimbo nshya ya Ikirezi

Intore Masamba yitegereza imfura ye mu 2018 mu gitaramo bakoreye Ottawa muri Canada
Intore Masamba yahaye umugisha wa kibyeyi imfura ye anibutsa abantu ko ari we yahimbiye indirimbo yise " Yaraye avutse"

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .