00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikiraro cyo kuri Kigali Universe kigiye kuberaho ibirori bya ‘Kigali Fashion Week’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 6 May 2026 saa 11:55
Yasuwe :

Ikiraro cyo kuri ‘Kigali Universe’ kigiye kwakira ibirori byo kumurika imideli bya ‘Kigali Fashion Week’ byongeye gutegurwa nyuma y’imyaka irindwi bitaba.

Ibi birori bigiye kongera gusubukurwa bizaba mu gihe cy’iminsi itanu kuva ku wa 25-30 Gicurasi 2026, bikazabera ahantu hatandukanye.

Muri ibi bikorwa bitandukanye bizaranga ‘Kigali Fashion Week’ harimo ibirori byo kumurika imideli bizabera ku kiraro cya Kigali Universe ku wa 27 Gicurasi 2026.

Ibi birori byiswe ‘Fashion in the city, where Kigali meet the fashion’ bizitabirwa n’abahanga mu guhanga imideli 15, bikazaherekezwa n’umuziki w’abahanzi banyuranye.

Ni ku nshuro ya mbere hateguwe ibirori byo kumurika imideli bizabera hanze by’umwihariko ku kiraro. Kwinjira muri ibi birori ni ibihumbi 20 Frw ku bari kugura amatike mbere ndetse n’ibihumbi 30 Frw ku bazagurira amatike ku muryango.

Mu ijoro ryo ku wa 26 Ugushyingo 2025 ni bwo John Bunyeshuri wari usanzwe ategura Kigali Fashion Week yagiranye amasezerano na George Lugorobi uhagarariye LG Events igiye kujya itegura ibi birori mu gihe cy’imyaka irindwi y’ubufatanye.

Ubwo basinyaga amasezerano, ubuyobozi bwa LG Events bwiyemeje kongera gutegura ibi birori ndetse no kubigumisha ku rwego byahozeho cyane ko ari bimwe mu byari byubashywe muri Afurika y’Iburasirazuba.

John Bunyeshuri wari usanzwe ategura ibi birori, icyo gihe yavuze ko byari bimaze imyaka bitaba kubera ko igihe batekerezaga kubitegura Covid-19 yivanze, birangira batabashije kongera kubibyutsa.

Ubuyobozi bwa Kigali Universe buherutse kubwira IGIHE ko iki kiraro cyabatwaye agera kuri miliyoni 900 Frw
Byitezwe ko hari ibirori byo kumurika imideli bizabera ku kiraro kiri kuri Kigali Universe
Ibikorwa byose bitegerejwe muri Kigali Fashion Week

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages