Ibi birori bigiye kongera gusubukurwa bizaba mu gihe cy’iminsi itanu kuva ku wa 25-30 Gicurasi 2026, bikazabera ahantu hatandukanye.
Muri ibi bikorwa bitandukanye bizaranga ‘Kigali Fashion Week’ harimo ibirori byo kumurika imideli bizabera ku kiraro cya Kigali Universe ku wa 27 Gicurasi 2026.
Ibi birori byiswe ‘Fashion in the city, where Kigali meet the fashion’ bizitabirwa n’abahanga mu guhanga imideli 15, bikazaherekezwa n’umuziki w’abahanzi banyuranye.
Ni ku nshuro ya mbere hateguwe ibirori byo kumurika imideli bizabera hanze by’umwihariko ku kiraro. Kwinjira muri ibi birori ni ibihumbi 20 Frw ku bari kugura amatike mbere ndetse n’ibihumbi 30 Frw ku bazagurira amatike ku muryango.
Mu ijoro ryo ku wa 26 Ugushyingo 2025 ni bwo John Bunyeshuri wari usanzwe ategura Kigali Fashion Week yagiranye amasezerano na George Lugorobi uhagarariye LG Events igiye kujya itegura ibi birori mu gihe cy’imyaka irindwi y’ubufatanye.
Ubwo basinyaga amasezerano, ubuyobozi bwa LG Events bwiyemeje kongera gutegura ibi birori ndetse no kubigumisha ku rwego byahozeho cyane ko ari bimwe mu byari byubashywe muri Afurika y’Iburasirazuba.
John Bunyeshuri wari usanzwe ategura ibi birori, icyo gihe yavuze ko byari bimaze imyaka bitaba kubera ko igihe batekerezaga kubitegura Covid-19 yivanze, birangira batabashije kongera kubibyutsa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!