00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Shira amatsiko kuri Ange Hillz, Umunyarwanda washushanyije mu minota itatu George Floyd ku kiriyo

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 13 June 2020 saa 02:02
Yasuwe :

Itangazamakuru ryo ku Isi yose ryacitse ururondogoro kubera umunyabugeni w’umwirabura wabashije gushushanya ifoto ya George Floyd mu gihe cy’iminota itatu, icyo gihe byari mu muhango wo kumusezera mu cyubahiro.

Ange Hillz umusore bitari bizwi ko ari umunyarwanda, ni we wesheje ako gahigo imbere y’ibitangazamakuru bikomeye nka; CNN, ABC n’ibindi byahise bimusamira hejuru kubera impano ye aba abaye icyamamare atyo.

Nyuma y’amasaha make abashije kwesa aka gahigo byamenyekanye ko Ange Hillz ari umunyarwanda wiyongereye ku bandi bagiye bakora amateka ku Isi.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na IGIHE mu Kinyarwanda cyiza, Ange Hillz, yavuze ko amaze imyaka irenga 20 ataba mu Rwanda, agaruka birambuye ku rugendo rwe mu bugeni.

Ange Hillz yavukiye mu Rwanda aza kuhava afite imyaka 16 yerekeza muri Kenya, mu 1998. Nyuma yo kuba muri iki gihugu gituranyi imyaka itari mike yahise ajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yigiye ibijyanye n’Ubugeni.

Ati “Nagiye muri Amerika kwiga ibijyanye n’ubugeni, narabikundaga cyane. Niho nabyize kugeza mu 2004, nahise mbona akazi nkamaramo imyaka itanu. Mu 2010 nibwo natangiye kwikorera ninjira mu byo gushushanya gutyo.”

Kugeza ubu Ange Hillz afite ikigo cye gishushanya yise “Visual paint” aho akunze gushushanya mu birori bitandukanye ndetse agakorana n’abantu bafite amazina azwi cyane.

Bamwe mu bakiriya be bazwi harimo; Jada Pinkette Smith (umugore wa William’s Smith), Spike Lee (uzwi cyane muri filime zo muri Amerika nk’umuyobozi wa nyinshi zakunzwe, James Harden (Umukinnyi wa Basketball ukomeye muri NBA), Anthony Davis umukinnyi wamenyekanye cyane muri Los Angeles Lakers, Chris Tucker umukinnyi wa filime ukomeye muri Amerika, Erykah Badu umuhanzi w’icyamamare mu muziki wa Amerika, Dwyane Wade uzwi cyane muri NBA, Louis Farrakhan umunyapolitike ukomeye muri Amerika.

Ange Hillz avuga ko kugera kuri ibi byose abikesha umujyanama we umufasha cyane.

Ati ”Mfite umujyanama [manager] umfasha cyane gukorana n’abantu b’ibyamamare, ni nawe wamfashije guhura n’umuryango wa George Floyd, nyuma yo gukora iriya foto benshi mu muryango we bansabye ko nayibakorera ubu mfite akazi ko kuyibakorera.”

Yavukiye mu Rwanda anahafite umuryango nubwo atahaheruka

Ange Hillz avuga ko yavukiye mu Rwanda nubwo atibuka neza agace bari batuyemo, yavuze ko ’aho nibuka ni i Remera nahavuye cyera’.

Uyu abanziriza bucura mu bana barindwi iwabo babyaye, abavandimwe be kimwe n’ababyeyi be bose baba mu Rwanda.

Icyakora nubwo umuryango we utuye mu Rwanda, Ange Hillz we ahaheruka mu 1998, avuga ko akumbuye u Rwanda kuko akunda kurubona kuri Televiziyo akumva agize amatsiko.

Ati” Nshaka kubona ukuntu hasa bavuga ko ari ahantu hafite isuku, kuvugana n’abantu bavuga ikinyarwanda, gusura ingagi. Amafoto mbona kuri televiziyo ubona ko mu Rwanda ari heza cyane.”

Asoza ikiganiro twagiranye yasabye ababyeyi kureka abana bafite impano yo gushushanya bakabikora kuko nabyo bishobora kuba akazi katunga umwana.

Ati” Njye ndibuka kera nkiri umwana najyaga nshushanya ku ntebe nicaragaho no mu bitabo byanjye umwarimu akankubita ariko kenshi narabikomezaga.”

Umuhango wo gushyingura George Floyd yawubonye gute nk’uwari uhibereye

Ange yagize ati “Wari umuhango uteye agahinda abantu bari bababaye barakaye, ni iby’agaciro bikaba n’amateka kuba ndi umunyarwanda wabashije gukora ibyo nakoze kuko televiziyo nyinshi mpuzamahanga zararebaga bizandikwa.”

Ange Hillz avuga ko abirabura barakajwe n’urupfu rwa George Floyd ariko yemeza ko ari ibintu byari bisanzwe bibaho ntibihabwe agaciro cyangwa ntibivugwe cyane nkuko byagenze bityo bakaba bashaka ko igihe cyose hishwe umwirabura azira uko yavutse byajya bivugwa bigasakuza.

Yashushanyije Jada Pinkette Smith (umugore wa William’s Smith)

View this post on Instagram

Wow! 🙏🏽❤️ @visualpaint

A post shared by Jada Pinkett Smith (@jadapinkettsmith) on

Yashushanyije Dwayne Wade, umukinnyi wa Basketball ukomeye ku Isi

Ikiganiro na Ange Hillz umunyarwanda umaze kubaka izina muri Amerika kubera gushushanya

Ange Hillz ubwo yashushanyaga George Floyd
Umunyarwanda Ange Hillz yashushanyije mu minota itatu George Floyd ku kiriyo cy'uyu mwirabura wishwe nyuma yo kunigwa n'umupolisi. Hillz yavukiye mu Rwanda aza kuhava afite imyaka 16 yerekeza muri Kenya, mu 1998 aho yavuye akomereza muri Amerika aho yigiye ibijyanye n’Ubugeni
Ange Hillz ubwo yari amaze gushushanya James Harden umwe mu bakinnyi beza ba Basketball muri NBA
Ange Hillz nyuma yo gushushanya Dwyane Wade icyamamare muri NBA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages