Muri iyi minsi filime z’uruhererekane zitambuka kuri internet zisa naho arizo zikomeye ku isoko rya Sinema Nyarwanda, imwe muri zo yitwa Mbaya igaragaramo umukinnyi witwa Makaca wamenyekanye nka Bahati mu itsinda rya Just Family.
Iyi filime ikinamo Umutesi Solange wamenyekanye nka Jéssica, muri iyi minsi amakuru akunze kuvugwa kuri aba bombi ni uko bakundana mu buryo bw’ibanga.
Kenshi mu biganiro n’abanyamakuru bakunze kumvikana batifuza kwemera ko bakundana.
Nyuma y’uko mu minsi ishize Jéssica yagiye i Dubai, urukumbuzi rwaganje Bahati kwiyumanganya biramunanira. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ibyo amaze igihe ahakana mu itangazamakuru.
Ati” Ijambo gukumbura nta gaciro najyaga ndiha, ndagukumbuye mutima.”
Bahati yirinze kugira byinshi avuga kuri aya magambo y’urukundo yabwiye umukinnyi bakinana muri filime.
Amakuru y’urukundo rwa Bahati n’uyu mukobwa bakinana, aherutse gukongezwa n’umusore bakinananaga wavuze ko yavuye muri iyi filime kubera ko hari ibyo atumvikanyeho na Bahati, kutumvikana kwabo kandi ngo kwari gushingiye ku kuba icyari filime barakigize umuryango.
Mu minsi ishize mu kiganiro na IGIHE, yaba Bahati cyangwa Jéssica bahakanye bivuye inyuma ko baba banakundana byo mu buzima busanzwe. Bashimangiye ko ababavuga mu rukundo ari abakunda kubabonana kenshi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!