Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE, agaragaza ko ubwamamare bwari buri ku rwego rwo hejuru kurusha uko yari abwiteguye, agaragaza uburyo bisa nk’ibyamukumiriye ku bwisanzure kurusha mbere ataramenyekana.
Ati “Ukigira ku muhanda abantu ntibemere ko wakwigira mu isoko ukihahira. Ntabwo wajya muri restaurant ngo wirire akantu ushaka nk’uko byari bimeze mbere. Ntabwo ari ibintu umuntu yapfa kwakira byoroshye”.
Uyu muhanzi wavukiye mu Karere ka Kicukiro agakurira ku Muhima mu Mujyi wa Kigali, yakomeje avuga ko ubwamamare bwamugoye cyane aho yabaga agenda mu muhanda abantu bakamushakagara, kubimenyera bikamubera ihurizo.
Ati “Hari n’igihe ugeramo ukajya ubona noneho abantu bose bari kukureba. Aho unyuze hose abantu bari kukuvugaho. Kwamamara ku myaka mike ntabwo biba byoroshye”.
Nk’abahanzi benshi bazwi, usanga ku mbuga koranyambaga, bavugwaho ibintu bitandukanye byaba ibiri byo cyangwa ibitari byo. No kuri uyu muhanzi ni uko bigenda ndetse mu minsi ishize byavuzwe ko ari mu rukundo n’inkumi yitwa Kankindi.
Icyakora Diez Dolla yabyamaganiye kure avuga ko ataragera igihe cyo gukundana bihamye, ko Kankindi ari inshuti ye irenze ibyo kuko bamaze imyaka 10 baziranye.
Ati “Ibintu by’ubwamamare ntabwo ndabikundaniramo. Gusa Kankindi we navuga ko birenze no gukundana. Hashize nk’imyaka 10, tuziranye, turi inshuti cyane. Ugiye guhita wijandika mu rukundo ruhamye, cyangwa ibindi bintu, ntabwo ari ibintu byakorohera”.
Uretse kuba agaragaza ko abona ubwamamare butamuha amafaranga nk’uko yari abyiteze, Diez Dola yakomeje avuga ko iyo mama we abwiye abantu ko ari we wamubyaye batajya babyemera.
Uyu muhanzi witegura gushyira hanze album ye ya mbere yise ‘Propaganda’ mu bahanzi yifuza gukorana indirimbo barimo Burna Boy, Wizkid na Davido bo muri Nigeria. Mu Rwanda yifuza gukorana indirimbo na Miss Jojo.
Kanda hano wumve indirimbo ye nshya yitwa ‘Extra Stamina’ iri mu zikunzwe cyane mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!