00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ihere ijisho uko ibyamamare byaserutse muri Zacu Gala (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 6 December 2025 saa 02:38
Yasuwe :

Ku nshuro ya kabiri, Ubuyobozi bwa Zacu Entertainment bwakoze ibirori byiswe ‘Zacu Gala’, bitegurwa na Zacu Entertainment bigamije guhuza abo muri sinema n’abandi bantu biganjemo ibyamamare mu muziki no mu mideli.

Ni ibirori byabereye muri M Hotel kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Ukuboza.

Mu bitabiriye harimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Sandrine Umutoni, wagaragaje ko yishimiye ugushyira hamwe kw’abakora sinema.

Yashimiye abahanzi n’abakora muri sinema, abafatanyabikorwa mu nganda ndangamuco n’abahagarariye inzego zigenga. Yashimiye ubuyobozi bwa Canal+ na ZACU Entertainment.

Ati “Ni ishema rikomeye kuba ndi kumwe namwe kuri iyi nshuro ya kabiri ya Zacu Gala, ibirori biha agaciro ubuhanzi nyarwanda n’iterambere ry’uruganda rwa sinema mu gihugu cyacu [...] Ndizera ko urugendo rwanyu mu gihugu cy’imisozi igihumbi ruzabatera ubushake bwo kugaruka kenshi.”

Misago Nelly Wilson washinze Zacu TV yavuze ko uruganda rwa sinema mu Rwanda rugeze ahantu ho kwishimira, ko imbogamizi igihari ari ubushobozi bukiri buke ndetse nta n’amashuri ya sinema ari mu Rwanda.

Yavuze ko kuri iyi nshuro ibi birori byari bitandukanye n’ibyabanje. Ati “Ubushize twatumiye abantu twakoranye nabo nka Zacu, ariko ubu twashakaga ubufatanye hagati y’abahanzi, abo muri sinema n’abayobozi. Twatumiye abantu bashobora kuzahura uruganda rukazamuka. Ibaze nka filime irimo The Ben na Knowless?”

Muri ibi birori hajemo ibyamare birimo The Ben, Knowless, Bamenya, Kabano Franco n’abandi batandukanye.

Kimenyi Tito umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga ariko unakina filime ni uku yaserutse
Madedeli ni umwe mu bari barimbiye ibi birori
Uwase Ariane Vanessa ukunzwe muri sinema y'u Rwanda, ni uku yaserutse
Digidigi uzwi muri Papa Sava yitabiriye ibi birori byateguwe na Zacu Entertainment banasanzwe bakorana
Dogiteri Nsabii ari kumwe na Maman Nick
Maman Nick yitabiriye ibi birori ari ku mbago
Kabanda Jado umuyobozi wa Isibo TV&FM ni umwe mu bitabiriye ibi birori
Byari ibyishimo ku bakinnyi ba sinema bitabiriye ibirori bya Zacu Gala
Ibi birori byabaye ku nshuro ya kabiri, byatumiwemo abakinnyi ba sinema batandukanye
Abarimo Papa Sava, Digidigi na Kennedy Mazimpaka bakurikiye ibiganiro byatangiwe muri ibi birori
Uretse kwifotoza, abitabiriye iki gikorwa banaganirijwe ku iterambere rya sinema
Muri ibi birori, buri wese yari yakoze ku mwenda we wo kurimbana
Christelle Kabagire ubwo yari ahingutse kuri M Hotel ahebereye ibi birori
Mama Sava ni uku yaserutse muri ibi birori
Mazimpaka Kennedy ni umwe mu bari bitabiriye 'Zacu Gala'
Niyomubyeyi Noella uzwi muri Papa Sava yari yitabiriye ibi birori
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Sandrine Umutoni, yahawe ikaze na Nelly Wilson Misago, Umuyobozi wa Zacu Entertainment
Sophie Tchatchoua, Umuyobozi Mukuru wa CANAL+ Rwanda ubwo yari ageze ahabereye ibi birori
Umunyamakuru Antoinette Niyongira ni uku yari yaserutse
Irunga Tukowote afata ifoto mbere yo kwinjira muri ibi birori
Zuba Ray ni umwe mu batanze ibyishimo muri ibi birori
Buri wese yari yakoze ku mwenda wo guserukana mu birori nk'ibi
Saranda ubwo yari ageze ahafatirwaga amafoto muri Zacu Gala
Uwase Ariane Vanessa ubwo yafataga ifoto y'urwibutso ahabereye Zacu Gala
Bamenya ni uku yaserutse
Nel Ngabo yashimishije abitabiriye ibi birori mu muziki wa Live
Nelly Wilson Misago wa Zacu Entertainment aganira n'Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y'urubyiruko n'iterambere ry'abahanzi
Nel Ngabo akiva ku rubyiniro yagiye kuramutsa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'urubyiruko n'iterambere ry'abahanzi
Tessy na Blandy Star bamenyerewe kuri shene yabo ya YouTube yitwa 'This&That' bari batumiwe muri ibi birori
Ishimwe Clement, Nel Ngabo na Nelly Wilson Misago
The Ben ubwo yari ahingutse ahabereye ibi birori
The Ben ubwo yafataga ifoto y'urwibutso
The Ben yahawe ikaze na Nelly Wilson Misago
Platini na Knowless bageze kuri M Hotel bari kumwe
Butera Knowless yabanje gufatira ifoto ku itapi y'umutuku
Platini na Knowless babanje gufatana ifoto
Ishimwe Clement na Butera Knowless bitabiriye iki gikorwa cya Zacu Entertainment
Papa Sava ni uku yahingutse ahaberaga ibi birori
Clapton Kibonge ni uku yambaye
Siperansiya yabanje kujya gufata ifoto mbere yo kwinjira mu cyumba cyaberagagamo ibirori
Rufonsina azwi cyane muri filimi yitwa Umuturanyi
Madedeli ari mu bakinnyi ba filimi bakunzwe mu Rwanda. Azwi cyane muri Papa Sava
Umunyarwenya Swedi Habimana wamamaye nka 'Soloba' ni uku yaserutse
Mukakamanzi Beatha ’Mama Nick’ yitabiriye ibi birori ari mu mbago
Dogiteri Nsabii mu ikote atambuka ku itapi y'umutuku, ni umwe mu bitabiriye ibi birori
Ndimbati ubwo yari ahingutse ahabereye ibi birori

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages