Kuva mu mwaka wa 2012, abafana b’aba bahanzi bombi bahora mu makimbirane adahagarara, buri ruhande rwemeza ko umuhanzi uri inyuma ari we mwami w’umuziki wa Afurika.
Itsinda ry’abafana ba Davido rizwi nka 30BG bashinja itsinda ry’abafana ba Wizkid rizwi nka Wizkid Fc kuba indashima, bavuga ko umuhanzi bafana (Davido), kuva mu myaka yo ha mbere yahoze ashyize imbere ubumwe, naho umuhanzi wabo (Wizkid) yishyira hejuru akumva ntawe bakorana.
Mu minsi ishize ibitangazamakuru bikomeye mu myidagaduro yo muri Nigeria byavumbuye amagambo ya Davido yigeze kwandika ku rubuga rwa Facebook mu 2016 agaragaza ko indirimbo yakoranye na Wizkid yari igeze ku musozo.
Yagize ati”Wizkid , ndakwishimira muvandimwe, iyaba bari bazi ikiri mu nzira turi kubazanira”
Aya magambo yumvikanishaga ko bishoboka ko aba bombi barakoranye indirimbo yanarangiye, ahubwo ikibazwa ni uko byaje kugendekera iyo ndirimbo yahuje aba bombi.
Mu kiganiro Black Box mu 2020, Davido yigeze kuvuga ko yashatse gukorana umuzingo (album) na Wizkid ariko itsinda rishinzwe inyungu z’uyu muhanzi rikamubera ibamba.
Muri Nyakanga 2015 ubwo Davido yari amaze kongera kwegukana igihembo muri MTV Africa Music Awards, mu kwishimira iyi ntsinzi yashyize ifoto ku mbuga nkoranyambaga, ari kumwe na Wizkid arenzaho amagambo ati” Ibihembo bibiri wikurikiranya! Davido na Wizkid turayisohora mu kwezi gutaha.”
Aya magambo yo kuvuga ko izasohoka (Indirimbo) mu kwezi kwari gukurikiraho, yasamiwe hejuru n’abakunzi b’umuziki wa Nigeria cyane cyane ko aba bombi bari bamaze igihe bavugwa mu makimbirane.
Iyi mvugo ya Davido yakurikiwe n’uko aba bahanzi bombi batangiye kujya batungura abakunzi babo ku rubyiniro bakaririmbana indirimbo zabo bombi, ibintu benshi mu bakurikiranira umuziki hafi bavugaga ko bitazigera bibaho.
Urugero rwa hafi ni igitaramo Wizkid yateguye mu 2017 yise “Wizkid Concert” akaza gutungura abantu ku rubyiniro ubwo yatumizaga Davido akaza bakaririmbana indirimbo yitwa “FIA “iri mu zakunzwe cyane za Davido.
Urundi rugero ni mu gitaramo One Africa Music Festival cyabereye mu mujyi wa Dubai mu 2018, aba bahanzi babiri bongeye guhurira ku rubyiniro, ibintu bibaye gake cyane gashoboka kandi bigashimisha abakunzi b’aba bahanzi bombi.
hari abavuga nta bandi bahanzi bafite abafana bahoraho nk’aba bahanzi bombi mu myaka 10 ishize, kugira ngo babigereho byasabye ko bajya mw’ihangana rikakaye n’ubwo bo ubwabo batarishakaga.
Uyu mwuka mubi wavugagwa hagati y’aba bahanzi bari mu ba mbere batunze agatubutse muri Afurika, waje kuvamo kurwana mu 2017 ubwo bari bahuriye ku rubyiniro mu mujyi wa Dubai.
Ni kenshi aba bahanzi bombi bumvikanaga mu itangazamakuru bavuga ko ntakibazo bafitanye nyamara ugasanga abareberera inyungu za bo ni bo badashaka ko babana mu mahoro.
Ihangane ryabo riri mu mahangana akomeye yigeze abaho mu muziki w’isi kandi rimaze kubinjiriza akayabo, yaba mu kwamamaza, gutumirwa mu bitaramo cyangwa gukora ibitaramo bwite no gusohora indirimbo bikurikiranya bityo rero gupfa kurireka biragoye.
Aba bahanzi bombi baracyakomeje guhangana yaba mu gutegura ibitaramo hirya no hino ku isi, gusohorera imizingo ku matariki yegeranye, gutumirwa mu bitaramo bitandukanye cyangwa mu kwamamaza ibigi bitandukanye.
Birashoboka cyane ko aba basore bombi bashobora kuba bafitanye imishinga y’indirimbo igitegereje gusohoka mu gihe kitazwi.
Iri hangana rishobora gushyirwaho iherezo vuba.
Kuva mu 2020, ubwo icyorezo cya Covid-19 cyari kiyogoje Isi, Davido na Wizkid bagiye bagaragaza ko umubano wabo wazahutse ndetse bakereka abafana babo ko biteguye gukorana indirimbo.
Muri uwo mwaka, Davido yifashishije imbuga nkoranyambaga akoresha, yarase Wizkid ndetse ashishikariza abamukurikira gushaka album ye ‘Made in Lagos’.
Mu kwemeza ko umubano w’aba bombi ufite ahazaza heza, Wizkid aherutse gutangaza ko ateganya gukorana ibitaramo bizenguruka isi na Davido, bagashyira iherezo ku myaka irenga 10 y’ihangana.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!