Nkuko byatangajwe n’ubuyobozi bwa KINA Music, Igor Mabano azamurika iyi album mu gitaramo azakorera muri Kigali Serena Hotel kuwa 21 Werurwe 2020.
Nta makuru menshi yaba ku gitaramo cyangwa kuri Album y’uyu muhanzi yigeze atangazwa, usibye izina rya Album, itariki, aho azayimurikira ndetse n’ibiciro byo kuzinjira muri iki gitaramo.
Ishimwe Clement usanzwe ari umuyobozi wa KINA Music ari nayo ireberera inyungu z’uyu muhanzi yavuze ko batahita bavuga abahanzi bose bazamufasha muri iki gitaramo, gusa ngo bazagenda babatangaza buhoro buhoro.
Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi mu myanya isanzwe na 15 kuri couple.
Igor Mabano uri kuzuza imyaka 25 yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Iyo utegereza, Dear mashuka, Back n’izindi zinyuranye.
Uyu musore afite ubuhanga mu gukirigita ibicurangisho bitandukanye birimo Ingoma za kizungu, Guitar ndetse na Piano. Byose yabihuguriwe mu ishuri rya muzika ku Nyundo.
Ni imfura mu bize muri iri shuri ndetse ari mu bayoboye mu itsinda ry’umuziki ryahavukiye ryitwa ‘Sebeya band’. Ubu yigisha ibijyanye no kuvuza ingoma za kizungu nyuma yo gusoza mu 2016.
Reba indirimbo "Iyo utegereza" imwe muzatumye uyu musore amenyekana cyane mu ruhando rwa muzika



















TANGA IGITEKEREZO