00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igitaramo ‘Spinny and Friends’ cyimuwe

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 4 June 2026 saa 03:29
Yasuwe :

Mu gihe benshi bari bategereje ko igitaramo ‘Spinny and Friends’ kizabera i Kigali ku wa 8 Kanama 2026, DJ Spinny ugitegura yatangaje ko cyimuriwe ku kibuga cya Cricket i Gahanga kikazanaba ku wa 18 Nyakanga 2026.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, DJ Spinny yavuze ko bahisemo guhindura amatariki kubera ko umushyitsi bifuza kuzana ari bwo azaba aboneka.

Ati “Dufite umushyitsi twifuza ko azasusurutsa abazitabira iki gitaramo ariko yatubwiye ko umunsi yaboneka ari uriya. Ni yo mpamvu twahisemo guhindura tubishyira ku wa 18 Nyakanga 2026.”

Nubwo yakomoje ku mushyitsi azaba afite mu gitaramo cye, DJ Spinny yavuze ko atahita amutangaza kuko hari ibyo bakiri kurangiza icyakora ashimangira ko mu minsi iri imbere nta kabuza abantu bazamumenya.

Ni ku nshuro ya kabiri DJ Spinny azaba ateguye iki gitaramo kuko icya mbere yagikoze mu 2025 ubwo yizihizaga imyaka icumi amaze mu muziki, icyo gihe akaba yaragikoreye muri Uganda ndetse no mu Rwanda.

Ubushize ubwo yataramiraga i Kigali yari yatumiye abantu batandukanye barimo Blue Aiva wo muri Afurika y’Epfo, Sheilah Gashumba wo muri Uganda n’abandi banyuranye.

Uretse abatumiwe gususurutsa abakunzi b’umuziki, abandi bitabiriye iki gitaramo biganjemo ibyamamare nka Uwicyeza Pamella umugore wa The Ben, Massamba Intore, Alex Muhangi, Kenny Sol, Element EleeeH n’abandi banyuranye.

Nubwo imvura isa n’iyabavangiye ariko cyari igitaramo ubona ko giteguye neza ndetse ubwitabire buri hejuru muri Zaria Court aho cyabereye.

DJ Spinny amaze kubaka izina mu bijyanye no kuvanga imiziki muri Uganda, akaba na nyir’akabyiniro kitwa Mezo Noir kari mu tugezweho mu Mujyi wa Kampala.

Yavukiye i Kigali, akaba yaratangiye kwiyumvamo impano yo kuvanga imiziki mu 2010 akiri mu mashuri yisumbuye muri Lycée de Kigali (LDK).

Igitaramo 'Spinny and Friends' cyahinduriwe amatariki n'aho kigomba kubera
Ni inshuro ya kabiri DJ Spinny agiye gukorera iki gitaramo i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages