00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igitaramo ‘Ndabaga Heritage & Culture Festival’ cyasubitswe

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 5 March 2025 saa 08:55
Yasuwe :

Mu gihe haburaga iminsi mbarwa, igitaramo ‘Ndabaga Heritage & Culture Festival’ cyasubitswe, abagiteguye bizeza abari baguze amatike gusubizwa amafaranga yabo.

Nta mpamvu yatumye iki gitaramo gisubikwa yatangajwe, icyakora abari bagiteguye babwiye IGIHE ko bagiye gushaka uko basubiza amatike abari bayaguze.

Iki gitaramo cyari cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Abagore, aho umuryango ‘Ndabaga’ wari watumiye abarimo Itorero ‘Inganzo Ngari’, Junior Rumaga ndetse na Munganyinka Allouette.

Iki gitaramo bise ‘Ndabaga Heritage & Culture Festival’ byari byitezwe ko cyari kuzaba kiyobowe na Anita Pendo ndetse cyari kuzabera muri Kigali Serena Hotel ku wa 8 Werurwe 2025, mu gihe abari bari kugitegura bari bemeje ko kizakusanyirizwamo inkunga yo gufasha ibikorwa by’umuryango ‘Ndabaga’.

Uyu muryango ugizwe n’abari n’abategarugori bagize uruhare mu Kubohora Igihugu; Intore z’Umuryango FPR-Inkotanyi (Cadres), abasirikare bahoze ari aba RPA n’abahoze mu Ngabo zatsinzwe (EX-FAR). Kuri ubu uyu muryango uritegura kwizihiza imyaka 22 umaze ushinzwe.

Igitaramo ‘Ndabaga Heritage & Culture Festival’ cyari cyatumiwemo Inganzo Ngari, Junior Rumaga n'abandi cyasubitswe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .