00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igitaramo ‘Explosion Concert’ cyerekanye ko umuziki atari uguhangana

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 19 October 2014 saa 10:14
Yasuwe :

Mu gitaramo cyahuriwemo n’abahanzi bakomeye mu Rwanda na bagenzi babo Jackie Chandiru(Uganda) na Farious(Burundi) berekanye ko umuziki ari umuyoboro mwiza wo gusenyera umugozi umwe aho kuryanisha abahanzi n’ababateza imbere.
Nk’uko Muyoboke Alex wateguye iki gitaramo yari yabitangarije IGIHE, intego nyamukuru yari afite ni ukwereka Abanyarwanda ko abahanzi yagiye akorana na bo mu myaka yashize hari umusaruro ukomeye bagezeho nubwo hari igihe bagiye bumvikana mu itangazamakuru bahanganye mu (…)

Mu gitaramo cyahuriwemo n’abahanzi bakomeye mu Rwanda na bagenzi babo Jackie Chandiru(Uganda) na Farious(Burundi) berekanye ko umuziki ari umuyoboro mwiza wo gusenyera umugozi umwe aho kuryanisha abahanzi n’ababateza imbere.

Nk’uko Muyoboke Alex wateguye iki gitaramo yari yabitangarije IGIHE, intego nyamukuru yari afite ni ukwereka Abanyarwanda ko abahanzi yagiye akorana na bo mu myaka yashize hari umusaruro ukomeye bagezeho nubwo hari igihe bagiye bumvikana mu itangazamakuru bahanganye mu magambo , intonganya n’ibibazo bidashira.

Ati "Uko nari nabiteguye niko byagenze, ndashimira Imana n’abateza imbere umuziki bose bamfashije cyane cyane itangazamakuru. Iki gitaramo cyari kigamije kwerekana ko umuziki atari intambara no guhangana , ahubwo ni umurongo mwiza uhuza abantu. Buri wese waje hano ndakeka ko yatashye yishimye"

Muri iki gitaramo Muyoboke Alex yanaboneyeho umwanya wo kwerekana ikompanyi nshya nshya iteza imbere umuziki Nyarwanda yise ‘Decent Entertainment’. Muri iki gitaramo yari yahurijemo abahanzi yagiye abera manager nka Urban Boyz, Dream Boyz, Tom Close n’abahanzi bo hanze yagiye abahuza na bo Farious na Jackie, yasezeranyije Abanyarwanda ko imbaraga yakoresheje mu myaka yashize azamura bamwe mu bahanzi ko agiye kurushaho gushyiramo izindi abere itara abandi bahanzi bakizamuka ariko bafite impano.

Jackie Chandiru waririmbye mu buryo bwa playback ariko agashimisha benshi ku bw’ingufu yakoresheje, yavuze ko yishimira cyane kuza gutaramira mu Rwanda dore ko buri gihe uko ahaje asanga yisanga kandi abakunzi ba muzika bakishimira ibihangano bye. Farious na we yunze mu ry’uyu muhanzi wari waturutse muri Uganda avuga ko afata iki gihugu nko mu rugo iwabo ha kabiri.

Si abahanzi Muyoboke yabereye Manager baririmbye gusa ahubwo yanahaye rugari abandi bagitangira kwigaragaza barimo Charly na Nina, Super Brothers, Umutare Gaby, Davis n’abandi.

Ni gutya stage yari iteguye
Itsinda Super Brothers ni ubwa mbere ryaririmbye mu gitaramo
Kate Gustave na Phil Peter bashimira Super Brothers yari imaze kuririmbira abafana bwa mbere mu buzima bwayo
Davis, umuhanzi ukizamuka
Makuza Lauren yanyuzwe n'iki gitaramo
Umutare Gaby
Charly na Nina
Urban Boyz baririmbye live indirimbo zabo 'Tayari, Yawe, Barahurura'
Umugore wa Muyoboke yaririmbiye umugabo we
Muyoboke aganira na Makuza Lauren, Ushinzwe iterambere ry'Umuco muri MINISPOC
Tom Close yibukije abakunzi ba muzika ko azamurika album ye ya gatanu ku itariki ya 06 Ukuboza 2014 muri Serena Hotel
Dream Boyz na bo baririmbye live indirimbo zabo 'Uzahahe uronke, Tujyane iwacu..."
Big Farious yashimishije benshi aririmba live indirimbo ze zakunzwe kera n'inshya
Ubwitabire bwari bushimishije

Amafoto: Gentil


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages