00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igitaramo cya The Ben na Diamond i Kampala gishobora gusubikwa

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 29 May 2026 saa 04:30
Yasuwe :

Mu gihe habura iminsi mbarwa ngo igitaramo cyo kwizihiza imyaka icumi ibitaramo bya ‘Comedy store’ bimaze bibera muri Uganda, kugeza ubu abakunzi b’umuziki bahangayikishijwe n’uko gishobora gusubikwa ntikibe kikibaye ku wa 5 Kamena 2026 nkuko byari biteguye.

Iki gitaramo cyari cyatumiwemo abarimo The Ben na Diamond, Eric Omondi ndetse n’abandi bahanzi bakomeye muri Uganda nka Spice Diana, Lydia Jazmine, Winnie Nwangi, Fik Fameica n’abandi benshi.

Icyakora bijyanye n’icyorezo cya ‘Ebola’ cyamaze kwinjira muri Uganda, Minisiteri y’ubuzima muri iki gihugu yahagaritse ibikorwa bihuza abantu birimo n’ibitaramo kugeza igihe bazongera gusohorera irindi tangazo.

Nubwo ku rundi ruhande ibitaramo byahagaritswe, benshi mu bakunzi b’umuziki bategereje igitangaza cyabaho wenda Alex Muhangi akaba yasaba ko cyashyirirwaho amabwiriza akomeye yo kwirinda ‘Ebola’ ariko bagatarama.

Benshi mu bakunzi b’umuziki bategereje icyemezo cya Alex Muhangi usanzwe ategura ibitaramo bya ‘Comedy store’, cyane ko ariwe ugomba kwemeza ko bisubitswe cyangwa yakomorewe akaba yagikora mu buryo bwo kwirinda ‘Ebola’.

Uretse kuba Leta ya Uganda yahagarika iki gitaramo hari n’abakomeje kwibaza niba aba bahanzi bafata icyemezo cyo kwerekeza muri iki gihugu cyugarijwe n’icyorezo cya ‘Ebola’.

Ku rundi ruhande The Ben akomeje imyiteguro y’ibitaramo byo kuzenguruka u Rwanda yatumiwemo na Bruce Melodie byitezwe ko bizatangirira i Musanze ku wa 13 Kamena 2026, i Nyagatare ku wa 20 Kamena 2026, Bugesera ku wa 27 Kamena 2026 bisorezwe i Rubavu ku wa 4 Nyakanga 2026.

Ubwoba ni bwose ko igitaramo The Ben yendaga guhuriramo na Diamond i Kampala gishobora gusubikwa
The Ben ategerejwe mu bitaramo bizenguruka u Rwanda yatumiwemo na Bruce Melodie

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages